Volley Ball:Umunyarwanda mu bazasifura igikombe cy’isi
Umusifuzi mpuzamahanga mu mukino y’amaboko (Volley Ball), Ndayisaba Alphonse, niwe munyarwanda rukumbi werekeje muri Uzbekistan aho agiye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 19 mu bahungu.
Ni umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, werekeje muri Uzbekistan aho agomba gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi muri Volleyball mu ngimbi ziri munsi y’imyaka 19.
Ndayisaba Alphonse akaba ari mu basifuzi 23 bakomoka ku Mugabane wa Afurika, bazasifura iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’ingimbi.
Iri rishanwa rya Volley Ball mu ngimbi, rizakinwa guhera tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku wa 3 Kanama uyu mwaka. Uretse kuba Ndayisaba ari umusifuzi mpuzamahanga muri uyu mukino w’intoki, anasanzwe ahugura abasifuzi bagenzi be, cyane ko biri mu nshingano z’abasifuzi mpuzamahanga. Uyu ninawe uyobora abasifuzi b’uyu mukino mu Rwanda.
Lucien KAMANZI
