Memel Dao wa APR FC yagaragaje ubuhanga

Mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa kabiri, tariki 22 Nyakanaga 2025 wahuje APR FC na Gorilla zikanganya ibitego 2-2; umwe mu bakinnyi bashya ba APR FC Memel Dao yagaragarije abakunzi b'iyi kipe ko atari uwo gushidikanyaho.

Jul 23, 2025 - 10:05
Jul 23, 2025 - 10:36
 0
Memel Dao wa APR FC  yagaragaje ubuhanga

Ikipe ya APR FC  yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi; umunya- Burkina Faso Memel Raouf Dao yagaragaje ubuhanga bwe muri uyu mukino.

Ni umukino wari unafunguye cyane kuko ku munota wa gatatu gusa Memel Dao yateye coup franc nziza, Mamadou Sy afungura amazamu.

Bidatinze nyuma y’iminota ibiri gusa, Ruboneka Jean Bosco yakoreye ikosa Mosengo Tansele umusifuzi atanga coup franc.

Gorilla yahise yishyura igitego yari yatsinzwe kare kishyuwe na Mosengo hari  ku munota wa gatandatu kuri Coup franc nyine.

Umusore Memel Dao yongeye kuzamukana umupira neza mu kibuga hagati, awucomekera Djibril Ouattara atera ishoti umunyezamu Muhawenayo Gad arikuramo, umupira usanga Sy asongamo atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 16.

Uyu mukino wakomeje kuryoha aho ku munota wa25, umukinnyi wa Gorilla Victor Murdah yazamukanye umupira uhindurwa imbere y’izamu na Mosengo, umunyezamu Hakizimana Adolphe awukoraho ntiyawufata neza usanga Nduwimana Franck ahita yishyura igitego cya kabiri ku munota wa 28.

APR FC  na Gorilla zakomeje  gusatirana ashaka ibitego gusa  igice cya mbere kirangira anganya ibitego 2-2.

Uyu mukino wongeye gutangirira hejuru no mu gice cya kabiri kuko amakipe yombi yasatiranaga bikomeye.

Bigeze ku munota wa 62, APR FC yaje gukora   impinduka, aho  Dauda Youssif, Aliou Soune na Iraguha Hadji basimbuye Ngabonziza Pacifique, Nshimiyimana Yunussu na Mamadou Sy.

Naho ku munota wa  70, Memel Dao, Ruboneka Bosco na Djibril Ouattara basimbuwe na Richmond Lampety, Niyibizi Ramadhan na Mugisha Gilbert.

Amakipe yombi akaba yakomeje gukanirana  by’umwihariko Gorilla FC wabonaga idashakaga gutakaza umukino.

Ikipe ya APR FC izakina undi mukino wa gicuti na Intare FC ku wa kane w’iki cyumweru, naho mu mpera zacyo ihure na Mukura Victory Sport i Huye.

Iyi Kipe y’ingabo kandi  ifite indi mikino ya gicuti irimo uwo izakina na Simba SC, Azam FC ndetse n’uwa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’epfo bakaba  bakomeje ibiganiro.

Lucien KAMANZI

Umunya- Burkina Faso Memel Raouf Dao yagaragaje ko atari uwo gushidikanywaho