Ngoma:Aborozi bavumbuye uburyo bwo guhunika ubwatsi butunga inka mu mpeshyi
Aborozi bo mu karere ka Ngoma bavuga ko bari mu ngamba zo guhangana n'ibihe by'izuba bahunika ubwatsi nyuma yo kwigishwa guhinga ubwatsi bwihanganira ibihe by’izuba
Urugero ni urw'umuhinzi- mworozi Nzabonankira Emmanuel wo mu murenge wa Mugesera mu kagali ka Nyange mu karere ka Ngoma wahisemo kwigisha aborozi bagenzi be uko bahinga ubwatsi bwihanganira ibihe by'izuba no guhunika ubwatsi nko muri ibi bihe by'izuba .Ubwo umunyamakuru yamusangaga mu murIma asobanura ingamba bafite muri ibi bihe kugira ngo inka zikomeze gutanga umukamo mwiza Ati’’ Nkimara kwigishwa uko nakwita ku nka mu bihe by’izuba nahisemo guhinga ubwatsi butandukanye buhangana n'ibihe by’izuba ubu rero usibye kubukuramo utwatsi nta kindi buba urabona ko nta buryo bwo kuhira buhari. Ubu rero uraza kurebe mu rugo uko nabitse ubwatsi ku buryo ngaburira inka igakomeza gutanga umukamo mwiza nkanasagurira n'isoko ntabwo nabyiheraranye nabashije kwigisha n'abaturanyi banjye b'aborozi uko bahinga ubwatsi bwihanganira izuba mbigisha no kubuhunika ''.
Abaturanyi be nabo bagaragaza ko badakangwa n'ibihe by’izuba kuko yabafashije kumenya guhinga ubwatsi . Musabyeyezu Ati’’ Twize kwita ku nka mu bihe by’izuba twabanje kwiga guhinga ubwatsi bw'amoko yose abasha kwihanganira izuba ku buryo mu bihe by’izuba tuba tukibutemera inka tutarakora kubwo twahunitse, ubu twamenye akamaro ko guhunika nibisigazwa by’imyaka kuko muri ibi bihe by’izuba ushyiramo umunyu n'amazi menshi inka ikaburya nta kibazo igakomeza gutanga umukamo nkuko bisanzwe nta mworozi wo mu murenge wa Mugesera ukigira ikibazo cyo gutunga inka ze mu bihe by’izuba ''.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mapambano Nyilidandi Cyriaque avuga ko kororera mu kiraro birinda inka kunanirwa bityo ko iyo wayitayeho iguha umukamo mwiza ashima ko mu murenge wa Mugesera aborozi bumvishe akamaro ko kwita ku nka ariko ko hari ingamba zo gufasha n'abandi borozi kumenya uko bita kunka cyane mu bihe by’izuba Ati’’Turashimira abafatanyabikorwa bacu harimo Ripple Effect yafashije aborozi bacu bo mu mirenge nka Mutenderi, Murama na Mugesera, ubu nta borozi bagitaka ngo mu bihe by’izuba babuze uko bagaburira inka n'abataramenya uko bagomba guhunika ubwatsi mu bihe by'izuba ngo babe bagikama inka nkuko bisanzwe ,dufite gahunda yo kujyana ababisobanukiwe bakigisha aborozi bagenzi babo turashima ko bamenya guhinga ubwatsi bwihanganira izuba ".
Akarere ka Ngoma ku bufatanye n'abafatanuyabikorwa bako kagaragaza ko hari gahunda yo gufasha aborozi kubagezaho inka 150 zitanga umukamo, aho ubu buyobozi bugaragaza ko mu rwego rwo kongera umukamo no mu bihe by’izuba ntihabe icyuho cyo kubura amata ko hari gahunda yo guhuza aborozi bataramenya kwita ku nka mubi by'izuba bagafasha bagenzi babo.
Uwayezu Mediatrice/Ngoma
