NGOMA:Hehe na bombori bombori muri KODUSAM
Abagize ishyirahamwe KODUSAM ryo kwambutsa abantu mu bwato mu cyambu cya Matongo kiri hagati y’imirenge ya Sake na Mutenderi mu karere ka Ngoma barashimira ubuyobozi bw’imirenge batuyemo bwakemuye amakimbirane yari hagati y’abo na bamwe mu banyamuryango bakavuga ko bagiye gukorana neza n’indi kampani yaje gutwara abagenzi muri icyo cyambu.

Hashize ibyumweru bitatu Izubaradiotv ibagejejeho inkuru y’amakimbirane yavugwaga mu ishyirahamwe KODUSAM ryambutse abantu mu bwato mu cyambu cya Matongo giherereye hagati y’imirenge ya Mutenderi na Sake aho bamwe mu banyamuryango bashyira mu majwi bagenzi babo gushaka kubasenyera ishyirahamwe no gukora mu buryo batemeranyijweho.
Tubanyembazi Jean Marie Vianney ati”Ubwo turi gukora gutyo tujyakubona uwitwa Maduguri araje azanye ubwato ngo aje gukorera muri koperative yacu”
Bisangabagabo Antoinet ati”Abo nibo bashaka guteza akavuyo no kudusenyera koperative kubera inyungu zabo bwite”
Ni ikibazo ubuyobozi bw’imirenge yombi bwihaye icyumweru kimwe kuba gikemutse,kikaba cyakemuriwe mu nteko rusange y’abagize ishyirahamwe KODUSAM ndetse n’abagize Kampani yitwa BARAKA igizwe na bamwe mu bo abanyamuryango ba KUDUSAM bashinja kubasenyera ishyirahamwe.Muri iyi nteko abanyamuryango barashinjanya amakosa ndetse no kutumvikana imikoranire hagati y’abo.
Gusa iyi nteko yemeje ko bamwe mu banyamuryango bafitanye ibibazo na KODUSAM bagomba gukemura ibibazo bafite bakagira aho baherera haba BARAK kampani cyangwa KODUSAM maze bombi bemeza gukorera muri icyo cyambu.
Tubanyembazi JMV umuyobozi wungirije wa KODUSAM ati”Twebwe nk’abana b’abanyarwanda icyo twifuzaga ni amahoro kandi twabyakiriye neza twishimye icyangombwa ni uguhuza umugambi tugasabana tugasangira duke duhari kandi mu mahoro”
Rwemarika Theophile umuyobozi wa kampani yitwa BARAKA arashima intambwe yagezweho ndetse n’icyo bagiye gukora.
Ati”Mbere ya byose ni ugukemura ikibazo cy’umuturage tukamuha serivisi inoze kandi yihuse kuko ikigaragara nk’umunyarwanda yise umwana we ngo ntamugabo umwe,ahari abagabo babiri rero ntakibananira, ubu rero serivise zigiye kwihuta ntawe uzongera gukererwa kugera mu isoko kandi tuzabikora kinyamwuga”
Bamwe mu baturage batari abanyamuryango ku mpande zombi bavuga ko kuba amakimbirane yarangwaga kuri iki cyambu akemutse bizoroshya ingendo zabo naho ku ruhande rw’abayobozi b’imirenge yombi basaba aba banyamuryango kwita ku muturage .Ndaruhutse Jean de Dieu n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake naho NGENDA Mathias akaba umuyobozi w’umurenge wa Mutenderi.
Ndaruhutse Jean de Dieu ati”Umuromgo utanzwe ndumva ari mwiza bemerewe gukora bose kuko amazi ari magari icyo basabwa ni ugutanga serivise nziza”
Ngenda Mathias ati”Yaba kampani yitwa Baraka bose bemerewe gukora kandi twasanze bakorana icyo bakwiriye ni uguhanga udushya mu ipiganwa ryabo bagiye gukora no kwita ku guha serivisi nziza ababagana”
Impande zombi zemeranyije ko amafaranga y’urugendo ari 200 ku ujya cyangwa uva Sake agana Mutenderi mu gihe uwitwaje igare yongeraho igiceri cy’ijana naho ufite moto akongeraho Magana atanu.