Musanze: Abahoze ari abazunguzayi bishimira ko batakinyagirwa nyuma yo kwiyubakira isoko

Abarimo abahoze ari abazunguzayi mu mujyi wa Musanze, bacururiza mu isoko rizwi nka Ryankandagiro ririmu mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza; bishimira ko babashije kwiyubakira isoko nyuma y’igihe kinini bari bamaze bacururiza hanze.

Feb 21, 2025 - 10:51
 0
Musanze: Abahoze ari abazunguzayi bishimira ko batakinyagirwa nyuma yo kwiyubakira isoko
Ibiro by'akarere ka Musanze (Ifoto /Internet )

Munyangeyo Fulgence  na Nyiramina Shakira bacuriraza muri iri soko bavuga ko igitekerezo cyo kuryiyubakira, cyaje nyuma y’igihe kinini bari bamaze bacururiza hanze; igihe imvura iguye bikabaviramo kunyagirwa ndetse n’ibicuruzwa byabo bikangirika.

Munyangeyo ati “Mu bushobozi bwacu  ni twe twishatsemo amafaranga, turaterateranya turyubaka gutya uri kubona rimeze. Ubundi mbere twari tumeze nk’abazunguzayi dukorera hano hanze.”

Akomeza avuga ko iri soko ryatanze igisubizo kuko kuri ubu bakorera hamwe nta muntu ubirukaho, bitandukanye n’uko bacuruzaga mbere bagicururiza mu mihanda.

Shakira nawe yungamo ati Akarere baduha kino kibanza turateranya turubaka. Buri munyamuryango yagiye yishyura ibihumbi ijana kugira ngo twiteze imbere tuve mu muhanda, tureke gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.”

N’ubwo aba bacuruzi bishimira ibyo bigejejeho, bavuga ko iri soko nta burambe bw’igihe kirekire rifite kuko ryubatswe n’imbaho gusa, kandi ngo zikaba zishobora gusaza nyuma y’igihe runaka.

Shakira ati “Icyo nasaba ni uko badufasha nk’akarere bakatwubakira isoko rimeze neza ritari ibiti, kuko isaha n’isaha bishobora kubora bikazatugwaho.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko uku kwiyubakira ibikorwa remezo bivuye mu maboko y’abaturage, bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere, ariko bikaba akarusho ku muturage nyirizina.

Ati “Navuga ko baryiyubakiye, barasakaye, baracuruza biteza imbere; yewe barenga no gucuruza ubu bamwe babaye ba rwiyemezamirimo. Urumva rero ni iterambere ku karere ariko n’iterambere ry’abaturage muri rusange.”

Naho kubusabe bwo kubakirwa isoko rigezweho, yasubije ko nk’akarere bazakomeza gutekereza ibyabateza imbere.

Ati “Bahajya bwa mbere twarabasuye tubona ko hakenewe n’irindi soko ry’amatungo. Ku bufatanye n’umushinga PRIM hubakwa ku ruhande isoko ry’amatungo, ubu ni isoko rikomeye.”

Arakomeza ati “Nyuma y’aho twagezeyo dusanga bafite n’ikibazo cy’amazi; ubu hari imiyoboro irimo gukora igeze nko ku kigero cya 85%. Navuga ko ari byinshi, turabasura kugira ngo turebe ibindi bakeneye byafasha isoko kuba ryiza.”

Isoko rya Ryankandagiro ryamenyereweho gucuruza amatungo magufi, rirema kuwa gatatu no kuwa gatandatu.

Rikaba rigizwe n’abanyamuryango basaga magana ane , rikaba rimaze kugira ubwiganze bw’abacuruza imyenda, ari nabo barimo abahoze ari abazunguzayi.

Thierry Ndikumwenayo/Musanze