Nyanza : Kudacana itara ry'umutekano byongera ubujura

Abakorera n’abatuye mu mudugudu wa Buhaza mu kagali ka Gati umurenge wa Muyira akarere ka NYANZA barasaba abayobozi kwibutsa abafite inzu z’ubucuruzi muri centre ya Kayanza gushyira no gucana itara ry’umutekano ku nzu zabo.

Mar 19, 2025 - 06:37
Mar 19, 2025 - 16:24
 0
Nyanza : Kudacana itara ry'umutekano byongera ubujura
Abakorera muri iyi centre barasaba ko hashyirwaho itara ry'umutekano (Ifoto Charles /N.)

Hirya no hino mu gihugu cyane cyane muri centre z’ubucuruzi hakunze kumvikana ikibazo cyabafite inzu z’ubucuruzi ariko ugasanga mu masaha y’ijoro zidacaniye itara ry’umutekana ibintu bituma abakora irondo bagorwa no gukora akazi kabo mu buryo bworoshye. Cyo kimwe n’ahandi mu gihugu muri centre ya Kayanza mu kagali ka Gati mu murenge wa Muyira akarere ka Nyanza icyo kibazo naho kirahagaragara, bikaba aribyo bituma abakorera n’abatuye muri iyi centre basaba ko abayobozi mu nzego z’ibanze bakwibutsa abahafite inzu gushyira no gucana amatara y’umutekano ku nzu zabo.

Ndayambaje  Frodouard  waganiriye n’ibitangazamakuru bya radiyo Izuba ndetse na Izuba Tv yagize ati: “Nibagerageze gushyira amatara imbere y’amazu yabo kuko  n’abanyerondo bari kwitwaza ngo ikibazo ni amatara, nabo barikwitwaza ngo  amatara yo ku muhunda ntabwo azajya amurikira ku mazu yabo. Ikintu cyakorwa ni ugushyira amatara ku mbaraza”

Mu gihe mugenzi  we witwa Ngeneye Vianney agira  ati: “Icyo nasaba wenda n’ikindi abayobozi muri uyu mudugudu wacu Buhaza, bazabwire ba nyiri ay’amakonoshi kuri iyi centre ya Kayanza bashyire amatara imbere kuri ay’amakonoshi yabo ku buryo uzajya aba ari hariya azajya abona ko ari Kayanza ikeye ari mu mugoroba, ako niko kantu navuga bavugurura apana gushyira utu dutara mo imbere ntabwo ducana ngo hagaragare.”

Habanabakize Eric we yunzemo ati: “Amazu hamwe na hamwe nta matara aba ariho ahandi ariho, naho bayafite ugasanga barayazimya, ugasanga ni ibintu bigoye kandi dukeneye amatara ku muhanda hagende habona neza hagire umucyo nyine.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko hari gahunda yo gushyiraho amatara yo ku muhanda, gusa akibutsa abafite inzu muri iyi centre ko itara ry’umutekano ahariho hose rikenerwa kandi bagomba kugira uruhare mu gucunga umutekano.

  Ntazinda  Erasme Mayor/Nyanza (ifoto/internet)

Ati: “Hari gahunda yo gushyiraho amatara ya éclairage publique iriho, ariko n’ubundi itara ry’umutekano ahantu hose riracyenerwa ntabwo ari hariya honyine, ariko nukwibutsa ko kuko baturiye ku muhanda nyine bagerageze mu kugira uruhare mu mutekano, waba uwumuhanda cyangwa amazu awegereye cyane cyane nyine iryo tara ry’umutekano ricanwe.”

Usibye kunganira mu kubungabunga umutekano, iyo inzu zifite kandi zicanye amatara yo hanze ntabwo bifasha gusa mugucunga umutekano, ahubwo binafasha iyo centre kugaragara neza. Ikindi kandi binafasha abakorera muri iyo centre kwihuta mu iterambere kuko byongera amasaha yo gukora.

Ntamwemezi  Charles/Nyanza