Bugesera: Ba Rwiyemezamirimo bibukijwe guha akazi abafite ubumuga
Ubuyobozi bw’ akarere ka Bugesera ku bufatanye n'umuryango NUDOR bwatanze ibiganiro by'umunsi umwe bigamije gukangurira Rwiyemezamirimo bakorera muri aka karere, kutibagirwa guha akazi cyangwa imenyerezamwuga abafite ubumuga by’umwihariko urubyiruko rwahuguwe imyuga itandukanye; mu rwego rwo kudaheza.
Ni ibiganiro ba Rwiyemezamirimo bamurikiwemo ibikorwa bitandukanye abafite ubumuga bo muri aka karere bamaze kugeraho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera butangaza ko ibi biganiro byitezweho kubahindurira imyumvire ku bijyanye no guha abafite ubumuga imirimo mu bigo bayobora.
Gihozo Pacis na Mukeshabatware Innocent ni bamwe muri ba Rwiyemezamirimo bitabiriye ibi biganiro. Bavugako byabagiriye akamaro kuko bamenye ko ufite ubumuga yahabwa imirimo ashoboye nk’abandi akiteza imbere
Gihozo yagize ati "Kuba mpawe ibi biganiro bindemye mo icyizere cyo kumva ko nanjye ndi umuntu nk’abandi, bityo nkaba ngiye gukora iyo bwabaga nanjye nkore mbashe kwiteza imbere."
Mukeshabatware Innocent nawe yunze murya mugenzi we, ahamya ko ibi biganiro hari aho bizamukura n’aho bizamugeza mu minsi iri imbere.
Murekatete Brigitte ni umukozi wa NUDOR muri gahunda ishinzwe kongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga mu Iterambere. Avuga ko basanze ari ngombwa ko ba Rwiyemezamirimo bahabwa ibi biganiro, kuko Abanyarwanda bose bakwiye kuzamukira rimwe bagahabwa amahirwe angana.
Murenzi Jean Marie vianney ni Umuyobozi w’Ishami ry’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Karere ka Bugesera; yavuze ko kugirana ibiganiro n'aba ba Rwiyemezamirimo ari ukugira ngo bakorane n’abafite ubumuga bityo nabo bumve ko ari bantu nk’abandi.
Yagize ati "Aba ba Rwiyemezamirimo twabagiriye inama yo kwiyumvamo uru rubyiruko, bityo bakwiye gukorana mu buzima bwabo bwa buri munsi, nabo bakarushaho kwiteza imbere bumva ko bashyigikiwe."
Aba ba Rwiyemezamirimo bemeza ko bumvise neza inyigisho bahawe, ndetse ko abafite ubumuga bagiye kujya babagenera imirimo aho bishoboka mu bigo bakoreramo na za koperative bayoboye.
Abatabiriye ibi biganiro ni 34 barimo ba Rwiyemezamirimo b'ibyiciro bitandukanye. Muri aba harimo abafite ubumuga 13.
NYIRANEZA JOSIANE / Bugesera
