Gicumbi: Barasaba gukorerwa umuhanda werekeza i Butaro

Abatuye mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi barasaba ko bakorerwa umuhanda bakoresha bajya i Butaro mu karere ka Burera kuko wangiritse cyane bigatuma batakiwunyuramo

Mar 5, 2025 - 16:47
Mar 6, 2025 - 15:55
 0
Gicumbi:  Barasaba gukorerwa umuhanda werekeza i Butaro
Biragaragara ko uyu muhanda wangiritse (Ifoto Mireille T.)

Bamwe mu batuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi , bavuga ko babangamiwe n’umuhanda banyuramo umunsi ku wundi wangiritse cyane, ni umuhanda uva hafi ya kiliziya Gatorika werekeza i Butaro mu karere ka Burera bavuga ko iyo bateze ipikipiki zibahenda cyane bitewe n’uko umuhanda wangiritse mu buryo bukomeye, bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha bugakora uyu muhanda kuko ukoreshwa cyane ndetse ko byaborohereza kubona uko batega biboroheye .

Musengimana Ariette ni umuturage utuye muri aka kagari yagize ati”Mu minsi ishize nakoraga ingendo njya i Butaro ariko byarampendaga cyane kuko nakoreshaga amafaranga menshi bitewe ni uko nazengurukaga badufashije bakadukorera uyu muhanda rwose byatworohereza”.

Munyemana Fabien nawe atuye mu kagari ka Nyamabuye yagize ati”Badufashije badushyiriramo kaburimbo cyangwa se bakaba bawutsindagiye kuko imvura yawangije cyane kandi uyu muhanda wadufashaga cyane kuko woroshyaga ubuhahirane”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda bakizi ariko ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo ukorwe ndetse ko bizeye ko igisubizo kizaboneka mu gihe cya vuba.

Ati”Uriya muhanda turawuzi ariko nk’akarere ntabwo twawifasha gusa turi gukora ubuvugizi kugira ngo ukorwe ndetse twizeye ko igisubizo kizaboneka mu gihe cya vuba”.

Abaturage bakoresha uyu muhanda bavuga ko kuba warangitse ngo byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo gukoresha amafaranga y’umurengera batega amapikipiki ndetse no kuba bazenguruka mu gihe bashaka kujya mu karere ka Burera kandi bashoboraga kunyura mu muhanda ubagezayo badahenzwe.

Tuyishimire  Mireille/Gicumbi