GATSIBO:Yatewe inda n’umukoresha we amwirukanye agana iy’uburaya.
Mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo hari umwangavu twise Umuhoza Agnes kubwo umutekano we , wayobotse inzira yo kwicuruza kubera inkeke ababyeyi be bamuhozagaho amaze kubyarana umwana n’uwamukoreshaga akazi ko mu rugo mu bihe bya Guma mu rugo yarangiza akamwirukana agasubira iwabo nabo bakamwirukana.

Uyu mukobwa kuri ubu ufite imyaka 19 twise Umuhoza Agnes ,avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 yagiye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali gukora akazi ko mu rugo mu gihe cya Guma mu rugo ya Mbere yabaye mu 2020 itewe n’icyorezo cya Covid 19 .Kubera ko abantu hafi ya bose basabwaga kwirirwa mu rugo mu rwego rwo kudakwirakwiza ubwandu, nibwo umugabo wamukoreshaga yatangiye kumushukisha ibirimo imyambaro n’ibindi umukobwa akenera mu buzima bwa buri munsi nuko baza kuryamana.
Ati:”Maze kuryamana nawe antera inda ,mbimubwiye ambwira ko atari we utera inda gusa, atangira kumbwira ko azanyica ningira uwo mbibwira mfata umwanzuro wo gusubira iwacu i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo.”
Akomeza avuga ko akigera iwabo ababyeyi be batabyakiriye neza kuko bamusabaga kuvuga uwamuteye inda akanga kumuvuga kubera ko wa mugabo wayimuteye yari yaramubwiye ko namuvuga azamwica.
Ati”Mba mu rugo ariko maze kubyara nibwo rero iwacu banyirukanye njya kwikodeshereza n’umwana wanjye mu isantire ntangira kubaho mu buzima bugoye cyane uje afite amafaranga tukaryamana kubera ko ntakundi nagombaga kubaho kandi nkenera kurya buri munsi umwana akeneye kwambara, ..... nuko nkomeza kubaho gutyo kugeza nubu ndacyabikora.”
Ubu buzima bubi uyu mukobwa abayemo ,bamwe mu babyeyi basanga butagakwiriye kubaho mu gihe umwana wabyariye iwabo aganirijwe kubera ko aribyo byamwubaka kurusha uko bamwirukana ibigira ingaruka zigera no kuri wa muryango akomokakamo.
Nyiramana Esperance wo mu murenge wa Kiramuruzi ati “Kuko iyo umufashe nabi aragenda hahandi agiye kubundabunda bakaba bamutera indi nda ,akaba yazana na Sida.”
Uyu mubyeyi atanga inama y’uko mu gihe umwangavu atewe inda yaganirizwa hagamijwe kumwumvisha ingaruka bityo ntazongere kwishora mu ngeso z’ubusambanyi ahubwo agasubira mu buzima busanzwe bumuganisha kugusubira mu ishuri.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko bugiye kureba uko bwafasha abarimo uyu twise Umuhoza Agnes . Sekanyange Jean Leonard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ati” N’ubundi gahunda yo kubafasha isanzwe ihari niyo mpamvu n’abo tugiye kubasura kuko ntitwakemera ko abo bana bajya mu buzererezi kandi bagakwiriye kurererwa mu muryango .”
Akarere ka Gatsibo niko ka kabiri mu gihugu kagaragaramo abangavu benshi batewe inda nyuma y’akarere ka Nyagatare .umwaka wa 2021 wonyine kagaragayemo abangavu 1574 basambanyijwe bagaterwa inda.
Camarade Uwizeye /Gatsibo