KIREHE : Bazinutswe abagabo kubera ubuhemu
Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe babyariye iwabo bataruzuza imyaka y’ubukure,bavuga ko bazinutswe abagabo ku buryo no gushinga urugo babifata nk’inzozi bitewe n’ubuzima bugoye banyuzemo ababateye inda bamaze kubihakana .

Urwo ruhuri rw’ibibazo nirwo twatumye bamwe mu bangavu bo mu tugari tunyuranye two mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe batewe inda mu bihe bya Covid -19 kubera imiberho mibi ,bavuga ko bazinutswe abantu b’igitsina gabo ku buryo bamwe bafashe umwanzuro wo kwibana bimenyereza kwigira badategereje uruhare rw’umugabo.
Umwe muri bo kuri ubu ufite imyaka 19 watangiye gukora umwuga w’ubudozi Ati “Nubwo abagabo bose atari babi ariko njye hari ubwo njya ndeba nkasanga nubundi nakomeza kwiberaho n’umwana wanjye twenyine ntinya ko nazashaka umugabo nawe akambera nk’uwo twabyaranye akantererana kandi yaranyizezaga kuzantwara nkaba umugore we . Akomeza avuga ko bitewe n’ubuzima yanyuzemo kandi yirwariza byatumye akomereka ku buryo yumva azakomeza kubaho nta mugabo.”
Mugenzi we nawe Ati”Ndamutse mbonye icyo gukora nakwita ku mwana wanjye gusa naho iby’abagabo mba numva narabizinutswe ku buryo ntabyo ngitekereza kuko uwo twahuye yarambabaje cyane.”
Aba bakobwa babyariye iwabo bakiri abangavu bavuga kandi ko baramutse bababonye ubafasha kubona ibikoresho bibafasha kubyaza amahirwe amahugurwa bahawe ajyanye n’imyuga yo kudoda no gutunganya imisatsi byatuma barushaho kwigira batarinze kujya gusaba ababyeyi babo nubwo bamwe batakibana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara Mwenedata Olivier avuga ko mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe aba bakobwa babaganiriza ndetse bakanabafasha kuba bakihangira imirimo .
Ati”Byaragaragaye ko bariya bana baba baragiye bahura na biriya bibazo iyo bataganirijwe bibaviramo no kwiheba ubwo rero turabaganiriza tukabumvisha ko ubuzima butarangiriye aho ko ahubwo bagifite umusanzu mu kubaka igihugu cyabo ,ariko kandi tukanaganiriza ababyeyi babo kuko hari ubwo usanga babacunaguza aho kugira ngo babafashe guhangana n’ibibazo baba barahuye nabyo.”
Umurenge wa Gahara nk’umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe ugaragaramo abangavu batewe inda cyane cyane mu bihe bya Covid 19 ,icyakora abahuye n’ibyo bibazo byanatumye bava mu ishuri ubu bari gufashwa kwiga imyuga inyuranye ndetse banaganirizwa ku cyatuma biteza imbere aho kongera kwishora mu ngeso z’ubusambanyi zatumye bisanga mu buzima bugoye.
Camarade UWIZEYE/Kirehe