NYAGATARE : Ingamba zo gukumira ibitera mu mujyi zatangiye gutanga umusaruro

Ingamba zashyizweho mu gukumira inyamaswa zizwi nk’ibitera byasagariraga abaturage zatanze umusaruro mu mezi atatu, ibi ni ibyemezwa n’abaturage bo mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare bavuga ko kuva abarinzi bashyizweho batumye bitongera kubangiriza.

Apr 26, 2024 - 17:53
Apr 27, 2024 - 16:40
 0

Abakorera ibikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Nyagatare bagaragaza ko mu bihe byahise bari babangamiwe no gusagarirwa n’ibitera byabasangaga mu ngo, mu mihanda ndetse no mu mirimo ku bakora ubucuruzi. Bakaba bashima ingamba akarere ka Nyagatare kashyizeho bigakumirwa kubera ko mu gihe kingana n’amezi atatu bishyiriweho abarinzi, biboneka mu ishyamba ry’imikinga honyine. 

Ndereyimana Eric ucuruza Resitora yagize ati Mu minsi yashize hataraza ababirinda byaratwangirizaga cyane ndetse hari igihe nkatwe tuba munsi y’umuhanda twegereye imikinga ariho biba, byarazaga bigasimbuka igipangu bikaba byanakwinjira mu nzu bikarya amafunguro yateguwe mu masafuriya.  wabaga umaze”.

Mutabaruka Emmanuel we avuga ko ibitera bitangizaga ibiribwa gusa ahubwo byangizaga n’inzu batuyemo.

 

Ati” Muri iyi minsi mu gihe cy’amezi nk’atatu ibitera ntibikiza kutwangiriza bashyizeho ababikumira, mbere iyo wabaga uryamye byazaga hejuru y’amabati bikayangiza  imvura yagwa inzu zikava, umukozi yakwibeshya gato ntakinge igikoni ugasanga byageze mu masafuriya, uwikoreye agataro k’imineke bikakamutesha akiruka”.

 

Mutabaruka ashimira inzego zose zabigizemo uruhare kugira ngo ibitera byamwangirizaga bikumirwe ariko agasaba ko kubikumira byakomeza kuko byabahaye umutekano.

 

Uwayezu Ezechiel nawe atwara amandazi ku igare ayaranguza yemeza ko mbere batarashyiraho abakumira ibitera byasimbukiraga igare bikamurira amandazi ariko ubu ayacuruza nta nkomyi.

 

Ati”Ubundi mbere wacagaho kimwe kikagukanga bigahita biza ari byinshi bikarya ibyo utwaye, mbona ubu nyuraho n’amandazi mba mpetse ku igare mfite umutekano, kubera ko abarinzi baba babikumiriye mu muhanda bikajya mu ishyamba.

Umuyobozi  w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko izi ngamba zashyizweho hirindwa ko ibi bitera bikomeza kubangamira abaturage.  

Yagize ati” Hari ibyo twabaye dushyizeho ngo dukumire ibitera, dufite ishyamba ry’imikinga rya hegitari hafi 400 niho bikwiriye kuba ariko kubera ko ari inyamaswa ntiwazibwira ngo urubibi ni uru, icyo twabaye dukoze ku bufatanye na RDB nuko twashatse ababikumira kugira ngo ntibigere mu Mujyi, n’umuturage ukibonye cyasohotse ashobora guhamagara abo bantu bafite telefoni, bafite impuzankano wamubona ukamumenya”.

 

Meya Gasana kandi arizeza abaturage ko ubu bari gukorana na za minisiteri ndetse n’ibigo bitandukanye kugira ngo bashake umuti urambye w’ibibazo byaterwa n’ibitera.

 

Abarinzi bagera kuri 30 nibo bahawe inshingano zo gukumira ibitera mu mujyi wa Nyagatare no mubaturage begereye ishyamba ry’imikinga ku bufatanye bw’akarere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.

 

Clarisse UMUTONIWASE / Nyagatare