NYAMAGABE :Bahawe inzitiramubu nshya zikoranye umuti utandukanye n’uwari usanzwe

Abatuye mu karere ka Nyamagabe barishimira inzitiramubu nshya bahawe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC , cyane ko izo bari bafite zari zimaze hafi imyaka itatu. Izi nzitiramibi bahawe zizabafasha kurwanya indwara ya Malaria muri aka karere , cyane ko ari akarere gafite umubare munini wabarwara malariya.

Apr 25, 2024 - 15:34
 0

Uzabakiriho  Therese utuye mu Mudugudu wa Birambo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa  Cyanika, yavuze ko inzitiramibu bamuhaye zizamufasha kwirinda malariya kurushaho.Ati “ Imibu yari itumereye nabi ariko ndashimira Leta ko igize neza ikaba iduhaye inzitiramibu. Nzazitaho nzikorere isuku cyane kuko njye nzi uburyo malariya ituzahaza, iwanjye nkunze kuyirwaza mu bana.”

Uzamukunda, umubyeyi ufite abana batatu,  avuga ko inzitiramibi yahawe zizabafasha guhashya burundu indwara ya malariya. Aragira ati , “ Indwara ya Malariya yarimaze kuba karande muri aka karere by’umwihariko muri uyu murenge wa Cyanika. Ubu hehe na Malariya.”

Epafrodite Habanabakize, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ishami rishinzwe gukumira no kurwanya malariya, yasobanuye ko  izi nzitiramibu nshya zikoranye umuti w’ubundi bwoko butari busanzwe kandi bizeye ko zizabafasha kurwanya malariya mu miryango.Ati “ Umubu ni ikiremwa hari igihe rero iyo umaze iminsi ukoresha umuti umwe bituma umubu ugira ubudahangarwa cyangwa ukamenyera uwo muti, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ahantu hamwe na hamwe imibu yari itangiye kumenyera imiti twakoreshaga. Abashakashatsi rero bagenda bahindura umuti ugakuraho bwa budahangarwa umubu wari waratangiye kugira.”

Mu karere ka Nyamagabe  hazatangwa inzitiramibi zirenga ibihumbi ijana na mirongo ine , hagamijwe kurandura burundu indwara ya malariya.

 GACINYA Regina/Nyamagabe