RWAMAGANA : Abangavu babyaye bashaririwe n’ubuzima

Bamwe mu bangavu babyariye iwabo mu bihe by’icyorezo cya Covid 19 bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, bavuga ko ni ubwo ubuzima bw’abagoye cyane ariko batigeze batakaza ikizere cy’ubuzima, kuko bagobotswe n’imiryango y’abagiraneza

Oct 24, 2022 - 10:32
Oct 24, 2022 - 10:33
 0

Kamaliza solange na Uwineza  Sylivie ni abangavu babyaye babanza kubaho nabi cyokora batera intamwe bagana imiryango y’abagiraneza  bituma bagarura icyizere cy’ubuzima .

Solange ati ’’Nari narashaririwe n’ubuzima mbona abamfasha kwiga umwuga ubu nta kibazo n’uwanshutse ubu ntiyakongera ’’

Umineza nawe agaragaza ko akimara kubyara yahuye n’ibibo byinshi ariko akaza kugira amahirwe yo guhura n’abagiraneza bakamufasha kwiyakira ati ’’Nkimara kubyara nari nariyanze gusa nahuye n’abagiraneza bansubiza mu ishuri ubu numva nta kibazo ’’

Agaruka ku musanzu wa buri wese mu kwita ku bibazo aba bangavu bahura nabyo, Umutoni Jeanne  umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko usibye abafatanyabikorwa b’aka karere  n’ubuyobozi bwa Leta butabatererana  ati ’’Abangavu bagomba kumenya ko batazaguma muri uwo murongo ,bafite igihugu icyo ni icya Mbere niba umwangavu atishoboye azafashwa muri gahunda za Leta zisanzwe .’’

Imibare igaragaza ko iyi ntara y’Iburasirazuba iri mu zigaragaramo ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abangavu basambanywa, gusa hakaba hari gahunda yo kugabanya iyi mibare binyuze mu bukangurambaga bugenda bukorwa hirya no hino, no gushaka ababa barateye izi nda aba bangavu kugira ngo bakurikiranwe n’inkiko.

 

Abdul Nyirimana /Rwamagana