KIREHE : Guma mu rugo yabaye intandaro yo guhohotera abangavu

Ubwo hari muri Guma mu rugo abanyeshuri batakijya kwiga hari bamwe mu bangavu batewe inda bo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe bavuga ko imishinga yabo bateganyaga gukora basoje amashuri yadindiye kubera ko babyaye bagacikiriza amashuri bakaba basaba ko bahabwa ubufasha iyo mishinga ikaba yakomeza kuko batorohewe n’imibereho.

Oct 24, 2022 - 11:04
Oct 24, 2022 - 11:05
 0
KIREHE : Guma mu rugo yabaye intandaro yo guhohotera abangavu
: :
playing

Ishimwe  Dorcas na Kampire Deborah ni amazina twahisemo kwita aba bangavu batuye mu murenge wa Mushikiri ni mu karere ka Kirehe bavuga ko batewe inda mu bihe bya Guma mu rugo, kuko batari bakijya kwiga bigatuma birirwana n’abasore ubwo covid-19 yarifite ubukana ,nyuma yo kubyara bavuga ko imishinga bari bafite yadindiye kuko batasoje amashuri bagasaba ko bahabwa ubufasha bakaba bayisubukura kuko muri ibi bihe babayeho mu buzima butoroshye.

Ishimwe agira  ati:"Hari mu bihe nyine tutari turi kujya kwiga birangira ntwaye inda, hari mu bihe bya Guma mu rugo yaragumye mu rugo ariho aba yarabuze uko agenda kubera ko twabanaga mu rugo biba ngombwa ko ntwita kubera ko twasibaga tutakijya kwiga, iterambere ryo ryarahungabanye kuko wenda naribuzagere kuri byinshi iyo nkomeza kwiga mbonye umfasha nasubira kwiga ariko bitanabaye ngombwa nakwiga n’ibindi bintu byazamfasha kurera umwana nabyaye".

Naho mugenzi we Kampire  Deborah we agira ati:"Nabyaye nkiri muto nta n 'ubushobozi mfite bituma nyine ntesekara, namaze kubyara ubushobozi ndabubura pe, napangaga nyine umushinga ngezemo hagati ntwara inda umushinga urahagarara kugeza ubu  byararangiye iyo umuntu amaze kubyara ubuzima buhita buhagarara rwose".

Munyana  Josette ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushikiri avuga ko aba bangavu bahuye n’ikibazo cyo kubyarira mu rugo bagahagarika amashuri ndetse n’imishinga ya bamwe igahagarara bakwiye gutinyuka bakegera ubuyobozi kuko kubyara bitavuze ko n’imishinga warufite ihagaze.

Ati" Abo babyaye rero ubwo bitewe n’ibyiciro barimo ntekereza ko nkuko uvuga ko bakiri bato ntekereza ko ubwo harimo nabigaga wanambwiye uti hari imishinga bari bafite ndashaka kumenya ese koko kubyara kwabo nibyo byadindije iyo mishinga cyane ko muri gahunda ya Leta  harimo gufasha  umwana iyo yabyaye yarari mu ishuri ,ntekereza ko kugeza aka kanya  arongera agasubira ku ishuri, icya mbere rero gihari nukubegera bakaganirizwa tukamenya ngo nibande kuko ntabwo ibibazo byabo biba kuri bose. Buri wese aba afite ikibazo cyihariye gitandukanye ni cyamugenzi we, hanyuma nabo ntibitinye kuko ibyaribyo byose kugira ngo umenye ikibazo cy’umuntu nuko akwegera akavuga ibibazo bye .Nta mwana wahagarika kwiga kuko yabyaye ".

Uyu muyobozi kandi akomeze agira inama abangavu babyariye mu rugo cyane cyane ababyaye muri ibi bihe bya covid-19 kudaheranwa n’agahinda bagatinyuka bakumva ko kuba barabyaye bitakuyeho amahirwe bafite yo kuba bakwiteza imbere kuko hari imishinga myinshi ifasha abana babyaye bakiri bato haba mu kubasubiza mu mashuri ndetse no gutera inkunga imishinga bateganya gukora gusa akabakangurira kwibumbira mu matsinda kuko ariyo nzira nziza yo kubafashiriza hamwe.

Ntamwemezi  Charles / Kirehe