NGOMA :Abarema isoko rya Gafunzo barinubira gusoreshwa ntibahabwe inyemezabwishyu
Abacuruzi n’abahahira mu isoko rya Gafunzo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma bavuga ko bahangayikishijwe n’umusoro bita uw’isuku bakwa inshuro ebyiri nta nyemezabwishyu ,bagasaba inzego bireba ko zabarenganura kuko bimaze igihe kinini bidakemuka.

Abataka kwakwa imisoro bita iy’isuku n’abacuruzi n’abahahira mu isoko rya Gafunzo mu murenge wa Sake bavuga ko iyo ushoye igitoki cyangwa itungo bakwaka umusoro n’uguze bakongera bakawumwaka. Aba baturage bavuga ko bakunze kwakwa amafaranga guhera ku giceri cy’ijana kuzamura nta nyemezabwishyu bahawe bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubakemurira iki kibazo.
Mukamana Angelique nawe akunda kurema iri soko avuga ko we byamurenze guhora yishyuzwa umusoro utagira inyemezabwishyu .Ati ’’Jyewe rwose ndasaba abayobozi gukemura iki kibazo tekereza ko burigihe iyo uzanye ibishyimbo cyangwa igitoki bakwishyuza n’uwo muguze bakayamwaka ,mudufashe ’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake Ndaruhutse Jean De Dieu avuga ko ibyo bari bazi ku bakwa imisoro ari abaturage baba bashoye mu isoko ibintu ndetse ko bakwa umusoro w’isuku ariko ko atarazi ko nabahaha bakwa umusoro avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana kigakemuka. Ati’’Muby’ukuri icyo kibazo ntitwari tukizi ibyo twarituzi ni abakora isuku baka abacuruzi amafaranga ijana y’isuku nkuko isuku ari isoko y’ubuzima kuko uwashoye ibitoki asiga imyanda mu isoko ibyo turabizi ko bishyuzwa na barwiyemezamirimo bakora isuku mu isoko icyo tutari tuzi ndetse tugiye gukurikirana ni abaka amafaranga abagura kuko ntibikwiye tugiye kubikurikirana bikemuka’’ .
Isoko rya Gafunzo riremwa n’abaturage baturuka mu mirenge nka Gashanda ,Rukumberi,Zaza ,Jarama na Mugesera n’abaturuka mu karere ka Bugesera .
UWAYEZU Mediatrice /Ngoma