Gasabo: Abayobozi barasabwa kwihutisha gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza
Mu Murenge wa Kimuhurura mu karere ka Gasabo, hatangijwe ku mugaragaro umwaka w'ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026, hanahembwa imirenge, utugari, n’imidugudu bitandukanye byitwaye neza mu kwesa umuhigo wa mutuelle wa 2024-2025 ku kigereranyo cya 100%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yasabye abatuye muri aka karere gukomeza gufasha abaturage hakiri kare mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo intego z'ubwisungane zigerweho neza kandi ku gihe, aho gutegereza ku munota wa nyuma nk’uko bimaze kugaragara mu mirenge imwe n’imwe.
Imirenge yahize iyindi mu karere ka Gasabo mu kwesa umuhigo wa 100% ni Gisozi, Kimuhurura, na Kimironko, ikaba yahawe ibyemezo by’ishimwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Musasangohe Providence, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko, yagaragaje ko icyatumye besa umuhigo ari ubufatanye bw’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Yagize ati: “Habayeho ubufatanye mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, ndetse n'uruhare rw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi mu kugera ku ntego z’ubuzima bwiza.”
Akarere ka Gasabo kari kihaye intego y’uko muri abo baturage bose 578,184 bagomba kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ariko umwaka ukaba ugiye kurangira abishyuye ari 473,411, bahwanye na 81.9%.
Gacinya Regina/ Gasabo