Gatsibo: Abize muri Koreya y'Epfo basuye urwibutso rwa Kiziguro

Abagize ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri Koreya y’Epfo, bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa KORAA, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kiziguro ruherereye mu karere ka Gatsibo. Aho basuye ahashyinguwe imibiri isaga ibihumbi makumyabili n’ijana n’amirongo itandatu n’ababili y’Abatutsi bazize Jenoside , mu rwego rwo kwibuka no kunamira izo nzirakarengane.

Apr 27, 2025 - 14:14
Apr 28, 2025 - 10:25
 0
Gatsibo: Abize muri Koreya y'Epfo basuye urwibutso rwa Kiziguro
Abagize KORAA basuye urwibutso rwa Kiziguro (Ifoto /Regine G.)
Gatsibo: Abize muri Koreya y'Epfo basuye urwibutso rwa Kiziguro
Gatsibo: Abize muri Koreya y'Epfo basuye urwibutso rwa Kiziguro
Gatsibo: Abize muri Koreya y'Epfo basuye urwibutso rwa Kiziguro
Gatsibo: Abize muri Koreya y'Epfo basuye urwibutso rwa Kiziguro
Gatsibo: Abize muri Koreya y'Epfo basuye urwibutso rwa Kiziguro

       Abagize ihuriro KORAA bunamiye banaha icyubahiro  Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kiziguro 

Gusura urwibutso rwa Kiziguro  byari umwanya ukomeye wo kwibuka amateka mabi yaranze Jenoside, aho bagiye basangizwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe mu gice cya Kiziguro na Murambi.

Bagaragarijwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite imizi mu gutegurwa kwayo, aho benshi mu Batutsi  batotejwe mu buryo bwa kinyamaswa, harimo na Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi, wagize uruhare rukomeye mu kwica abatutsi benshi mu buryo bw’ubunyamaswa.

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri Koreya y’Epfo, SARO Andrew Francine, yavuze ko uru rugendo rwo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ari igikorwa gikomeye cyo guha agaciro amateka y’u Rwanda no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi. 

Yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiriye gukora ibishoboka byose mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rurangwa n’ubumwe, kandi ruharanira kwimakaza amahoro.

Yagize ati: "Nasuye inzibutso zitandukanye mu gihugu, ariko aha ni ubwa mbere ,  kumva amateka ya hano birenze ukwemera, bitumye twiyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo amateka nk'aya atazongera kubaho. Tuzakomeza gukora ibikorwa bigamije ubumwe n'ubwiyunge, duharanira ko u Rwanda rwubaka ejo heza, rwigira imbere."

Uretse gusura urwibutso, abagize Ihuriro rya KORAA banageneye abarokotse Jenoside batishoboye ubufasha burimo amatungo, kwishyurira imiryango 40 ubwisungane mu kwivuza, ndetse banatanga ibikoresho by’ishuri ku bana. Ubufasha bwose hamwe bugera ku gaciro ka miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana inani  y’amafaranga y’u Rwanda.

Bageneye abarokotse Jenoside imfashanyo 

Karinganire , umwe mu barokotse Jenoside mu Murenge wa Kiziguro, yashimiye Umuryango wa KORAA ku gikorwa cyuje ubumuntu, avuga ko kibahaye imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere by’amateka mabi banyuzemo.

yagize ati: "Ibi byaduhaye imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no gutera imbere. Turi gushima umuryango wa KORAA, kuko ibikorwa byabo byagaragaje ubumuntu no gushyigikira abarokotse."

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yashimiye KORAA ku gikorwa cyiza bakoze, avuga ko ubufasha batanze bugiye kugira ingaruka nziza ku mibereho y’abarokotse Jenoside mu karere.

Yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese, kandi ko buri muntu afite uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Yagize ati: "Ni ngombwa gukomeza gufatanya mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Buri wese agomba kugira uruhare mu kwibuka Jenoside no gukora ibishoboka byose kugira ngo amateka nk’aya atazongera kuba."

Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri Koreya y’Epfo (KORAA), rifite intego yo gufasha no guteza imbere imibereho myiza y’abagize Ihuriro ndetse n’abandi baturage bo mu Rwanda. Iri huriro rikora ibikorwa byinshi bigamije gufasha mu iterambere ry’imibereho myiza no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ihuriro KORAA n’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri Koreya y’Epfo  ku nkunga ya KOICA (Korea International Cooperation Agency). Iri huriro rifite ibikorwa byinshi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu Rwanda, nk’ubufasha ku baturage batishoboye, ndetse no kwimakaza umuco w’ubufatanye n'ubumwe hagati y’Abanyarwanda.

 Gacinya  Regina / Gatsibo