Kigali: Abagabo barashinjwa guterera abagore inshingano zo kurera abana

Abagabo bakomeje kunengwa kubera kwitaza inshingano zo kurera no kurinda abana babo, aho babiharira abagore, bagahugira gusa mu gushaka ibitunga urugo.Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’umuryango Salt and Light International, igamije gusuzuma uruhare rw’amadini n’amatorero mu kurwanya inda ziterwa abangavu.

Mar 27, 2025 - 19:44
Mar 28, 2025 - 11:21
 0
Kigali: Abagabo barashinjwa guterera abagore inshingano zo kurera abana
Bamwe mu bitabiriye iyi nama (Ifoto /Regina G.)
Kigali: Abagabo barashinjwa guterera abagore inshingano zo kurera abana
Kigali: Abagabo barashinjwa guterera abagore inshingano zo kurera abana

Mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane  ikitabiriwa n’abayobozi b’amadini, inzego za Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’itangazamakuru, yagarutse ku ruhare rwa buri wese mu kurengera ubuzima bw’abangavu no kubarinda ibishuko bibangiriza ejo hazaza hongewe gutungwa agatoki abagabo ku kuba bahugira mu gushaka ibitunga urugo bakiyibagiza ko kwita ku bana nabo bibareba .

Dr. Bishop MUSABYIMANA Didace, ni  umunyamabanga mukuru wa Salt and Light International ari nabo bateguye iyi nama , yagaragaje ko hari icyuho gikomeye cy’ubumenyi mu babyeyi, cyane cyane abagabo, ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati: "Hari ababyeyi badasobanukiwe uburyo bwo kwigisha abana babo iby’ubuzima bw’imyororokere. Abagabo bakwiye kuva mu bwigunge, bagafata iya mbere mu kurinda abana babo, aho kubiharira abagore bonyine."

Bamwe mu bitabiriye inama baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko usanga abagabo bibanda ku guhahira urugo gusa, ntibitabire ibiganiro bigamije kubafasha gusobanukirwa n’inshingano zo kurera no gukurikirana imyitwarire y’abana babo.

Mukangarambe Patricie, ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko kurera abana neza bituruka ku bufatanye hagati y’ababyeyi bombi.

Yagize ati: “Uburere bwiza ntibushingiye ku mugore gusa. Abana bakeneye ababyeyi bombi kugira ngo babagire inama, babigishe uko bitwara n’uko birinda. Kwigisha umwana ubuzima bw’imyororokere ni ukumurinda, si ukumwangiza.”

Dr. Ben Alexandre Mpozembizi , uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) mu Rwanda, abaterankunga b’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga Salt and Light International, avuga ko igihe kigeze ngo buri wese afate iya mbere mu kwigisha ingimbi n’abangavu ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, hagamijwe kubarinda no kubafasha gukura neza, biteza imbere ndetse bateza imbere n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Ubu twese tugomba gufata iya mbere mu kurwanya ikintu cyose gihutaza abana bacu no kubabuza kugera ku iterambere ryabo. Tugomba guha umwanya uhagije uburezi bushingiye ku ndangagaciro n’umuco nyarwanda, ariko tunagaragaza uruhare rw’imiryango, amadini, abayobozi ndetse n’ababyeyi mu gufasha urubyiruko gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere. Iyo abana bacu bamenye amakuru nyayo kandi yizewe ku buzima bwabo, birabarinda gufata ibyemezo bibakururira ingaruka zirimo guterwa inda, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi nzitizi zibabuza kugera ku nzozi zabo.

Imwe mu ntego za UNESCO ni ukwita ku burezi n'uburere bw'abana 

Abahanga mu birebana n’imibereho myiza bagaragaza ko uburere bw’umwana bugomba gutangirira mu rugo, bukitabwaho kuva akiri muto. Bavuga ko abana bava mu miryango ifite uruhare ruto rw’ababyeyi b’abagabo, bakunze guhura n’ibibazo birimo igihunga, kutigirira icyizere no gushukwa n’ababashuka bababuza amahirwe y’ejo hazaza.

Imiryango itari iya Leta ndetse n’inzego za leta zasabwe gukorana n’imiryango y’iyobokamana n’ababyeyi mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kurinda abana ibibazo bitandukanye birimo inda zitateguwe n’iyangirika ry’indangagaciro.

Gacinya Regina/ Kigali.