Ruhango : Abarimu barataka umunaniro ukabije muri ibi bihe byo gukosora ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri (2).

Benshi mu barimu hirya no hino mu bigo by’amashuri mu gihugu bahuriza kukuba bavunika cyane mu bihe byo gukosora ibizamini bisoza igihembwe kuko igihe bahabwa kiba kidahagije kandi basabwa kubikora vuba bigatuna bakorera kugitutu

Mar 28, 2025 - 08:04
Apr 1, 2025 - 10:05
 0
Ruhango : Abarimu barataka umunaniro ukabije muri ibi bihe byo gukosora ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri (2).
Abarimu baratabaza kubera umunaniro bavana mu gukosora

Bamwe mu barimu baganiriye n’ibitangazamakuru bya Izuba TV na Radio Izuba bagaragaza ko bagira umunaniro ukabije cyane mu bihe byo gukosora ibizamini bisoza igihembwe, ahanini bigaterwa no guhabwa umwanya udahagije wo gukosora nyamara usanga basabwa amanota muri icyo gihe gito bahabwa, ibintu bituma bakosorera ku gitutu amanywa n’ijoro ntibabone umwanya wo kuruhuka, cyane ko haba hari n’abafite amasomo arenze rimwe bigisha kandi n’umubare w’abanyeshuri bigisha uri hejuru cyane hari nkaho abanyeshuri bagera kuri mirongo inani mu ishuri rimwe.

Igikorwa kirarimbanyije (ifoto Charles/N)

Umwe mubo twaganiriye yagize ati:” Igihe cyo gukosora kiba ari ikibazo urebye pressure iba iriho,gushyira amanota muri system, gukosora ukayashyira kuri marksheet, mbega muri make biragoye, usanga ari ukuryama umuntu atinze akazinduka ubusanga ari ikibazo cyane cyane pe abantu baba bananiwe.Tuba duhangayitse n’ubundi kuko pressure usanga, niba igihe cyo kugera mu kazi ari saa moya na mirongo itanu, ukihagera nukujya muri local ukajya gukoresha ibizamini, ugasanga wa mwanya wo gukosora ntabwo uri kuwubona ugasanga uri gukora amasaaha y’ikirenga kugirango urangize.”

Yakomeje agira ati:” Na nijoro usanga umuntu agerageza gukora cyane akaryama nka saa yine, saa tanu uwo aba yaryamye kare, hari nabarara bicaye kugirango barebe ko bagabanya, ugasanga nk’umuntu afite nka modules (amasomo yigisha) eshanu (5) esheshatu (6) kandi asabwa kuzikosora zose kugirango amanota aboneke, ugasanga bimusaba gukora cyane n’ikirenga ugasanga birabangamye, uba ubona hari umunaniro ukabije.”

Mu gihe kurundi ruhande mugenzi we nawe yungamo ati:” Iyo tugeze mu bihe by’ibizame usanga ari ibihe bigoye, navuga ko ni period igora abarimu kuko umuntu afite impapuro nyinshi akosora amakaramu ashira, gukosora bijyana no gushyira amanota muri system ugasanga kandi kiba ari igihe gito umuntu aba agomba kubikra, gufata ibintu wigishije mu gihembwe cyose warangiza ukabibazaho ukaba ugiye kubikosora mu cyumweru kimwe gusa ntabwo biba ari ibintu byoroshye.

Akomeza agira ati:” Umunaniro wo uba ari mwinshi, kuberako navuga ko kiba ari igihe abantu bari concentré cyane umuntu arakora umva kuburyo umuntu akosora n’icyuya kikaba cyamanuka pe, kandi urumva ikaramu ntabwo ari isuka ngo umuntu arimo arahinga ariko urakosora ukumvako icyuya kimanutse ukumva ko unaniwe. Mbega iba ari period igoye abarimu en General.”   

Nta mwanya na muto wo gutakaza (ifoto Charles/N)

Aba barimu babona icyakorwa nk’umuti wafasha mugukemura cyangwe se kurwanya iki kibazo ari uko abashinzwe gutegura ingengabihe y’igihembwe guteganya umwanya uhagije wo gukosora kugirango byorohereze abarimu kugira igihe gihagije cyo kuba bakosora nta gitutu bariho.

Umwe yagize ati:” Ikintu mbona cyakorwa kugirango abarimu boroherezwe mu gukosora ni ugutanga igihe gisa nkaho gihagije cyo gukosora kuko tuba turi bukosore ibintu byinshi, njye ndumva ari byo kuko nubundi mu bihe byo kwigisha tuba dugukosora ibyo dusanzwe twigishije, ntabiba birenzeho navuga umuntu aba atarigishije ariko rero bongereye igihe cyo gukosora byafasha cyane.”

Mugenzi we yamwunganiye agira ati:” Icyo mbona cyakorwa kugirango bitworohereze akazi cyangwa se gukosora, ni ugushyiraho igihe gihagije, ikizamini tukagitangira nka mbere y’igihe kugirango tubone n’igihe cyo gukosora, ariko usanga ubungubu barimo gukora mu gihe kigoranye ikizame ni uyumunsi ejo turashaka amanota pressure ugasanga ihoraho.”

Gokosora birabimbanyije (ifoto Charles/N)

Ku ruhande rw'inzego zitegura ingengabihe y'umwaka w'amashuri umunyamakuru aracyagerageza kuvugano nazo mu nkuru itaha tuzabagezaho ibyo batangaje 

Aba barimu baravuga ibi mu gihe igihembwe cya kabiri (2) cy’umwaka wa mashuri 2024-2025 giteganyijwe gusozwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata uy’umwaka wa 2025  nkuko bigaragara ku ngengabihe (chronogram) igaragaza uburyo ibikorwa byuy’umwaka w’amamashuri bigenda bikurikirana igihembwe ku kindi. Bikaba kandi biteganyijwe ko abanyeshuri biga bacumbikirwa hirya no hino mu gihugu bazatangira kwerekeza mu biruhuko mu miryango yabo guhera ku itariki ya 03/Mata/2025 kugeza taliki ya 06/Mata/2025.

Ntamwemezi  Charles/Ruhango