Indwara y’ibisazi by’imbwa burya ishobora kwica

Ibisazi by’imbwa ni indwara ititabwaho uko bikwiye, ndetse no mu Rwanda ikaba ihagaragara; yandurwa n’ umuntu mu gihe arumwe n’ imbwa ikaba yanamutera ibibazo birimo n’ urupfu mu gihe yamaze kugaragaza ibimenyetso.

Oct 2, 2025 - 11:32
Oct 2, 2025 - 19:54
 0
Indwara y’ibisazi by’imbwa burya ishobora kwica

Imibare iheruka gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, igaragaza ko mu mwaka wa 2024 mu Rwanda abantu ibihumbi 2,688 barumwe n’imbwa; babiri muri abo basanzwemo iyi ndwara, umwe akaba yarapfuye. Ikindi kandi 40% by’abarumwa n’imbwa, abana nibo baza ku isonga aho bangana na 40%.

Dr. Richard Nduwayezu, ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’uhagarariye ubushakashatsi mu muryango wa Wealthfare Animal Guide (WAG) wita ku mibereho y’imbwa.

Yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibisazi by’imbwa ari indwara ikiri mu Rwanda ndetse ko inateje impungege, ngo kuko abantu batayitaho cyane; anongeraho kandi ko iyo hari uwafashwe nayo atavuwe neza birangira yitabye Imana.

Ese ni ryari umuntu yamenya ko imbwa ye irwaye ibisazi?

Dr. Nduwayezu yavuze ko iyo imbwa irwaye ibisazi igira ibimenyetso by’ibanze, ibimenyetso byo hagati ndetse n’ibimenyetso by’iherezo.

Ati "Mu bimenyetso by’ibanze; imbwa itangira guhindura imyitwarire nko kwitonda cyane cyangwa kugira umujinya cyane, itangira kugira ubwoba ndetse no kwigunga."

Naho mu bimenyetso byo hagati yagize ati "Imbwa itangira kuruma ibintu byose ibonye, ijwi ryayo rirahinduka, ndetse no gutangira kugira icyo kumira."

Mu gihe mu bimenyetso by’iherezo yakomeje avuga ko itangira kubura imbaraga, ikagagara (paralysis), no kutabona neza hanyuma ikanapfa mu gihe gito.

Ese iyo imbwa irwaye ibisazi irumye umuntu amera ate?

Dr Nduwayezu yavuze ko iyo imbwa ifite ibisazi ikurumye mu myitwarire ugira nyuma kumoka bitarimo.

Ati "Iyo irumye umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso by’ibisazi by’imbwa aho virusi yirukira ku bwonko; umuntu ntatekereze neza, ahubwo agaragara nk’ufite ikibazo mu mutwe, akirukanka, akagagara (paralysis), agaciragura inkonda; iyo atagiye kwa muganga vuba ashobora no kwitaba Imana."

Ese ibisazi by’imbwa byakwirindwa bite? 

Dr. Nduwayezu yavuze ko nibura mu gihe imbwa iriye umuntu agomba koza icyo gisebe nibura iminota 15, akacyoza n’amazi meza n’isabune. Ibi ngo bishobora kumufasha 90% kugabanya ko virusi ikomeza gukwira mu mubiri.

Si ibyo gusa ahubwo agomba no kujya kwa muganga akitabwaho, kuko iyo yagaragaweho n'ibimenyetso by'iyi ndwara ijana ku ijana arapfa.

Muri rusange mu Rwanda, kuva muri 2016 habarurwa abarenga 500 buri mwaka barumwa n’imbwa aho Nyagatare, Huye, na Kicukiri aritwo turere twiganjemo abantu barumwa n’imbwa cyane.

Jacques roger NSHIMIYIMANA