KAYONZA :Bamwe mu babyeyi bavugwaho kuba abafatanyacyaha mu guhishira abatera abangavu inda

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko abagihishira abateye inda abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure mu bihe bya Covid 19 babafatiranye kubera ubukene ,ari ubufatanyacyaha bagasaba ko bakurikiranwa n’ubutabera.

Oct 19, 2022 - 09:42
Oct 24, 2022 - 11:18
 0

Gusabwa gutanga amakuru ku basambanya abangavu bikabaviramo gutwara inda bataruzuza imyaka y’ubukure n’ikibazo gihangayikishije ababyeyi bo mu murenge wa Ruramira bavuga ko abagihishira abatera inda abangavu bakora icyaha kandi ari  umuco mubi .

Nyiramana Jeanne ni umubyeyi utuye mu murenge wa Ruramira avuga ko atahishira uwamutereye umwangavu inda akemeza ko kubikora byaba ari ubufatanyacyaha ati ’’Ntabwo namuhishira niba yabihishiriye yaba ari umufatanyacyaha ,ku giti cyanjye ikintu nakora ni ukumurege ’’

Mugenzi we Candide Mugeni nawe atuye mu murenge wa Ruramira avuga ko ababazwa n’ababyeyi bagenzi be bahishira abatera abangavu inda .Ati ’’Kuva umwana wanjye azanye inda y’amezi atanu ninjye yavunnye urumva ngize amahirwe yo kumumenya ni uguhita mujyana mu buyobozi abatabikora rero nabo bakwiye kujya bakurikiranwa’’

Umutesi Anne umwana w’umukobwa twahinduriye amazi ku bw’umutekano we  avuga ko  ababazwa ni uko yetewe inda mu bihe bya covid 19  ababyeyi be bagahishira uwamuteye inda . Abivuga muri aya magambo ’’ Namaze kubyara njya gushaka ubutabera baranyihorera mbibwira ababyeyi nabo baraceceka  barabihishira‘’.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira Bisangwa  Emmanuel asaba  ababyeyi bose gutanga amakuru ku bahohotera abangavu by’umwihariko abateye inda abangavu  bataruzuza imyaka yubukure mu bihe bya covid 19 .

Ati ’’Hakwiye kubaho gutanga amakuru ,akenshi ababihishira usanga bajya kumvikana n’uwateye inda uwo mwana akababeshyeshya amafaranga ariko iyo amenyekanye arahanwa bikabera isomo abandi ’’

Leta y’ u Rwanda muri gahunda zayo isaba ababyeyi bagihishira abateye inda  abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure kubireka ,  aha niho inzego zitandukanye  zihera zisaba ababyeyi kubyirinda ndetse no kwirinda gufata indonke ku wateye inda umwana w’umukobwa ukiri muto.

Uwayezu Mediatrice /Kayonza