Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi byizihije umunsi wahariwe abarwayi

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi biri mu karere ka Muhanga ku bufatanye n’afatanyabikorwa batandukanye bizihije umunsi wahariwe abarwayi, aho basuye abarwariye muri ibi bitaro bakanabagenera impano zitandukanye mu kwifatanya nabo.

Mar 10, 2025 - 20:07
Mar 11, 2025 - 09:31
 0
Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi byizihije umunsi wahariwe abarwayi
Umushumba wa diyosezi ya Kabgayi ashyikiriza impano umurwaza (Ifoto Abdulahaman N.)

Bamwe mu barwariye muri ibi bitaro kimwe n’abarwaza, bashima iyi gahunda yateguwe yo gusura abarwayi, aho bavuga ko bibongerera icyizere cyo gukira, impano bahabwa zikanabunganira kuko hari ababa badafite ababitaho.

Ntakirutimana  Gaudance yagize ati:”Turanezerewe rero, kubwo kuba badusuye, ubu rwose tugize ikizere cy'uko umwana wacu azakira kubera ko yitaweho. Turashimira abagira neza batuzirikana, ni ibyagaciro turabashimiye cyane.”

Uwamaliya  Valentine nawe yunzemo ati: ”Iyo turi hano usanga abatwitaho hari igihe bataza, ariko ntagishimisha nko kubona abayobozi badusura, na musenyeri akaza akaturema umutima, twabishimye Imana ibaduhere umugisha. Ubu iyi mpano bampaye, iragira akamaro, kandi nizeye ko umwana wanjye azakira.”

Dr Muvunyi  Jean Baptiste umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi avuga ko iki gikorwa kiba gikwiye, ndetse akaba anashishikariza abantu bose kugira umuco wo kwereka abarwayi urukundo, kuko bibaha ikizere cyo gukira.

Yagize ati:”Iki gikorwa tuba twakoze gisobanuye byinshi, icya mbere ni uko tuzirikana ko mu bikorwa byacu bya buri munsi umurwayi ari uw'agaciro, akanahabwa ibyo agenewe kandi ababimuha bakabimuha batizigamye''.

Yongeraho ati ''Murabona ko tuba dufite n’abafatanyabikorwa barimo na Kiliziya Gaturika. Aha twavuga ko umubiri muzima ujyana na roho nzima. Kwita ku barwayi ariko bakanasengerwa ni ibyagaciro kuko babyakira neza, akaba aribyo dushishikariza buri wese kugira Umutima utabara.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gufasha abarwayi, aho bitanga umusaruro bitewe ni uko hari abarwayi baba bari mu bitaro batagira ababitaho bagafashwa ku nkunga irimo ibiribwa, ibikoresho byifashishwa n’umurwayi .

Nyirimana Abdulahaman /Muhanga