Musanze: Amarerero 30 yahawe ibikoresho byo kwita ku bana
Mu bukangurambaga bwo kurwanya igwingira ndetse n’imirire mibi mu bana bufite insanganyamatsiko igira iti “Duhurire mu muryango tujyanemo”; amarerero 30 yo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze yahawe ibikoresho bizifashishwa mu kwita ku bana.

Bamwe mu bahagarariye amarerero barimo Mutuyimana Evelyne na Bitonderubusa Marie Solange, bagaragaje ko ibi bikoresho byaje bikenewe; kuko ngo bakoreshaga ibyo mu ngo zabo bidahagije, yewe n’isuku yabyo itizewe neza.
Bitonderubusa ati “Kuba nta bikoresho twari dufite, twakoreshaga ibyo mu rugo akenshi bitanahagije, bitanafite n’isuku; mbese ugasanga muri gahunda yacu bitari kugenda neza.”
Mutuyimana nawe arakomeza ati “Urugero niba mfite isafuriya eshatu mu rugo, hari izo nakoresheje mu rugo, mu kanya nkaba ari zo nongera gukoresha mu irerero.”
Bavuga ko kuba babonye ibi bikoresho bigiye gufasha ibikorwa by’amarerero kuko bizabafasha mu kunoza isuku, kandi ikaba ariyo ituma bagera ku ntego zo kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Bitonderubusa yongeraho ati “Ibyo bikoresho ukuntu byari bikenewe, ni iby’isuku; kandi noneho mu kurwanya iryo gwingira isuku nayo irimo. Ubwo tubonye ibikoresho bihagije gahunda zose tugiye kuzishyira ku murongo neza.”
Mutuyimana yunze mu rya mugenzi we ati “Kuva ibikoresho bihari, n’iyo ufite ibiryo bike ariko ufite amasahani menshi ubigaba neza buri wese akabonaho. Iyo ibikoresho ari bike hari ibitagenda neza.”
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard, yibukije abaturage ko n’ubwo Leta ishyira uruhare rwayo mu marerero, nabo bakwiriye kugira uruhare mu mikurire y’abana babo.
Ati “Hari ibikoresho by’ibanze bagenda batanga. Nk’uko munabibonye hari ibikoresho bitanzwe na Caritas; ariko icyo dukangurira abaturage ari nacyo twanatanzemo ubutumwa hariya, abaturage bakwiriye kumva ko hari uruhare bakwiye kugira.”
Arongera ati “Wa mwana wiriwe mu muryango, wiriwe muri rwa rugo, wowe nk’umubyeyi wamubyaye wakoze iki? Ntubyare umwana ngo utekereze ngo ubwo namubyaye Leta niyo ifite uburenganzira bwo kumfasha kumurera.”
Ubu bukangurambaga bwateguwe n’akarere ka musanze ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ibikoresho ku marerero.
Bwabaye mu gihe umurenge wa Rwaza bwabereyemo, ufite abana 21 bari mu mirire mibi. Ni mu gihe akarere kose gafite abana 105 bari kwitabwaho.
Thierry Ndikumwenayo /Musanze