Rwamagana: Ba rwiyemezamirimo bagaragaje ko biteguye guha amahirwe y'akazi abafite ubumuga

Abafite ubumuga bo mu karere ka Rwamagana bahuguwe imyuga itandukanye irimo ubudozi, ubuhinzi, ndetse n’imirimo yo mu biro binyuze mu mushinga “Dukore Twigire” bagiranye ibiganiro na ba rwiyemezamo bo muri aka karere banabijeje kubahuza n’amahirwe y’akazi.

May 17, 2025 - 13:52
May 17, 2025 - 18:27
 0
Rwamagana: Ba rwiyemezamirimo bagaragaje ko biteguye guha amahirwe y'akazi abafite ubumuga
Rwamagana: Ba rwiyemezamirimo bagaragaje ko biteguye guha amahirwe y'akazi abafite ubumuga

Ba rwiyemezamirimo bitabiriye ibiganiro biyemeje ko bagiye kugira uruhare mu gufasha abafite ubumuga bize imyuga ibafasha kwitezimbere;  bakazabaha akazi mu bigo bitandukanye bakoramo kuko bagaragaje ko nabo bashoboye.

Ibi byaganiriweho ubwo abafite ubumuga bahuguwe mu myuga itandukanye n’umushinga “Dukore Twigire” bahuraga na ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu karere ka Rwamagana, bagaragaza ko abafite ubumuga bakwiriye guhabwa amahirwe nk’uko bitangazwa n’abarimo Uwizeyimana Agnes.

Yagize ati ”Ku kijyanye n’abakozi dukoresha harimo n’abafite ubumuga ariko si benshi, mu by’ukuri hari imirimo itandukanye irimo kandi idasaba imbaraga nyinshi ku buryo umuntu ufite ubumuga yayikora , njyewe mbona bikwiriye ko dutangira gutekereza no kubafite ubumuga mu gihe tugiye gushaka abakozi kugirango nabo tubahe amahirwe yo kubasha kwitezimbere, nicyo kintu ubu tugiye kwitaho.”

Ibi abihuriyeho na Emmanuel Uwizeyimana wagize ati “ndashimira abagize uruhare bagategura ibi biganiro kuko byatwibukije ko abafite ubumuga nabo bashoboye. Hari abantu bumvaga ko batabakoresha ariko nk’uko twabihuguriwe nabo bafite ubushobozi bwo kugakora neza.

Arakomeza ati “Natwe tubigizemo uruhare tukaboroherereza batanga umusaruro ufatika, tuzajya tugira ibiganiro n’ababahagarariye ku buryo abashoboye tubaha akazi.”

 Murekatete Brigitte ni Umukozi wa NUDOR uhagarariye umushinga "Dukore Twigire"  avuga ko umuntu ufite ubumuga iyo ahawe akazi akanoroherezwa kugakora agakora neza, ndetse akanibutsa abatanga akazi ko abafite ubumuga nabo bafite uburenganzira bwo kugahabwa.

Ati "Twaganiriye n’abakunze gutanga akazi muri aka karere ndetse n’abantu bafite ubumuga bafite ibyo bakora hamwe n’ubuyobozi bw’akarere, icyari kigambiriye ni ukubereka ko abafite ubumuga bashoboye kandi bafite n’uburengazira bwo guhabwa akazi kandi bakanaborohereza kugakora kuko bigaragara ko batanga umusaruro ufatika. Ikigaragara ni uko ba rwiyemezamirimo batwemereye ko bagiye kujya babaha akazi kugira ngo bajyane n’abandi mu iterambere."

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe ubukungu Kagabo Richards avuga ko abafite ubumuga nabo bakora neza imirimo itandukanye baba barahuguriwe kandi bakaba bayikora neza, ashimangira ko nabo bakwiriye guhabwa amahirwe.

Ati ”Aya mahugurwa yari agamije guhuza abafite ubumuga bigishijwe imyuga ndetse no guhanga imirimo bakabahuza n’abakoresha, icyo twabonyemo ni uko umuntu wese iyo atojwe ikintu kandi akagikora neza bimubyarira inyungu ndetse akanagira iterambere mu rugamba turwana twese kandi rudaheza ku muntu uwo ari we wese. Ibyo mwabonye bamurika ni ibikenerwa n’umuntu uwariwe wese .”

Bamwe mu bafite ubumuga basanzwe bafashwa n’umuryango NIDOR binyuze mu mushinga “Dukore Twigire” aho bibumbira mu matsinda yo kwizigamira bikabafasha mu kwiga imyuga itandukanye ibafasha kwitezimbere.

Jane Uwamwiza / Rwamagana

Abafite ubumuga bagaragarije ba rwiyemezamirimo ibikorwa byabo