Rwamagana : Ababyeyi bahamya ko ibigo mbonezamikurire ari igisubizo ku bana babo
Ababyeyi bafite abana mu rugo mbonezamikurire rwa Gahengeri mu karere ka Rwamagana bavuga ko ari ingirakamaro ku bana babo kuko bibafasha mu kwiyungura ubumenyi ndetse n’ababyeyi nabo bakajya mu yindi mirimo bizeye umutekano w’abana babo

Ababyeyi baharerera abana bagaragaje ko bahaboneye ibisubizo kuko mbere batagiraga aho basiga abana ugasanga babajyana no mu mirima. Bavuga ko ubumenyi abana bahakura ari ingirakamaro ndetse kuba bahafatira ifunguro nabyo byatumye bava mu mirire mibi.
Uwera Lidie ni umubyeyi avuga ko urugo mbonezamikurire ari igisubizo cyo guhashya ubujiji.Mu ijwi rituje agira ati’’Buriya rero EPR yatekereje kuzana urugo mbonezamikurire yarwanyije ubujiji burundu kuko umwana wageze mu irerero afatiraho agakomeza n 'amashuri akazaba umuntu w 'ingenzi kandi ufite ubwnge’’.
Zaninka Jacky ni umubyeyi utuye mu kagari ka Kibare agira ati’’Urugo mbonezamikurire rutaraza byari bigoranye cyane kuko imirimo yaradindiraga none ubu rwose abana uretse kuba dufite aho bigira bahigira byose kwaba ari ugutangira kumenya uko umwana yiyitaho akiri muto ,kwaba ari ukunguka ubumenyi bunatuma umwana anatinyuka kumenya kuvugira mu bandi bana bikaba ari impano ikomeye rwose kugira uru rugo mbonezamikurire’’.
Uru rugo mbonezamikurire y’Abana bato rwubatswe n’itorero EPR nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Rwamagana nk'uko bigarukwaho na Narcisse Nyamunaga umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya EPR mu Karere ka Rwamagana atangaza ko bashyize imbere intambwe esheshatu zibandwaho mu ngo mbonezamikurire.
Agira ati’’Inkingi ya mbere ni uburezi hubakwa za ECD ababyeyi bakigishwa uburere budahutaza,inking ya 2 n 'inkingi y 'ubuzima,inkingi y' imirire,inkingi y' imibereho myiza,iyo kurinda no kurengera umwana ndetse n' inkingi yo gutoza umwana kwiteza imbere no gukura neza’’.
Pasiteri Nkurunziza Paul uyobora diyosezi ya Zinga muri EPR avuga ko gahunda nk' izi zituma abana n 'ababyeyi bagira ubufatanye mu mikurire n' imyigire y' umwana ari ingenzi ko bazishyiramo imbaraga cyane aho bakorera kuko bifasha gutuma umwana akura neza kandi afite uburere.
Pasiteri Nkurunziza Paul
Ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko ingo mbonezamikurire zatumye abana benshi bava mu miririre mibi kuko bahahererwa ifunguro ,bugasaba ko n'abataritabira iyi gahunda bakwihutira kujyanayo abana babo.
Titien Mbangukira /Rwamagana