Rwamagana : Abatuye Nyakariro basuye umuhora w'urugamba rwo kubohora igihugu

Abaturage baniganjemo urubyiruko   mu Murenge wa Nyakariro , Akarere ka Rwamagan  ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe  2025 basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda iherereye ku Mulindi w’ intwari mu Karere ka Gicumbi ndetse no ku ngoro y'inteko ishinga amategeko mu Mujyi wa Kigali ahari ingoro y 'amateka yo guhagarika Jenoside yakorewa Abatutsi mu mwaka 1994

Mar 31, 2025 - 16:28
Mar 31, 2025 - 17:02
 0
Rwamagana : Abatuye Nyakariro basuye umuhora w'urugamba rwo kubohora igihugu
Abasore n'inkumi bishimiye uru rugendo
Rwamagana : Abatuye Nyakariro basuye umuhora w'urugamba rwo kubohora igihugu

Aba batuye umurenge wa Nyakariro  basuye mu Rukomo  ,basura ku Murindi w' Intwari ,umupaka wa Gatuna  ndetse no ku ngoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Aho hose basobanurirwa amateka ndetse  n’amasomo bakwiriye kuhakura nkuko bayasobanurirwaga n'uyazobereye  Medard  Bashana  umuyobozi w'ingoro yamateka yurugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994   iherereye mu ngoro y'inteko ushinga amategeko unafite inshingano yo kuyobora abashyitsi mu muhora mugari w'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu.

Bari biganjemo urubyiruko 

Beretswe bimwe mu bikorwa birimo Indake yakoreshwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari uyoboye urwo rugamba, inyubako zabagamo abayobozi mu nzego zitandukanye za FPR-Inkotanyi, ibibuga by’imipira bifashishaga mu mikino n’imisozi ihakikije.

Ibyiciro binyuranye byo mu murenge wa Nyakariro byakoze uru rugendo bafata nkurugendo-shuri bavuga ko uretse no gushira  amatsiko bungutse byinshi bibafasha mu gukomeza kubaka igihugu.

Nsabimana Patrice avuga ko isomo akuye mu rugendo yakoze we na bagenzi be  ari rinini cyane

Agira ati’’Mpungukiye ko nahigereye ndasobanukirwa uburyo FPR-Inkotanyi   ku rugamba yari ihagaze uko yafataga ibyemezo kandi byiza ko gukora kandi neza ushishikaye  ukiri muto bituma ugira aho ukura igihugu naho ukigeza’’.

Uwiringiyimana Theobard wigisha mu rwunge rw' amashuri rwa Gishori  mu murenge wa Nyakariro ni umwarimu w' amateka avuga ko gusura ahantu hafite amateka bimufasha nk'umuhamya mubyo yigisha .

Agira ati’’Mu myigishirize ya njye hari icyo bigiye guhindura rwose kandi twe nk' abarimu twigisha amateka tugiye kwigisha tunagendeye ku bihamya by' amateka’’.Ibi anabihuriyeho na mugenzi we Uwineza  Olive  wigisha amateka ku rwunge rw amashuri rwa Gatare  uvuga ko yajyaga yigisha ibyo yasomaga mu bitabo ariko ubu agiye kujya yigisha amateka yagezeho ubwe.

Agira ati’’Najyaga mbibwira abana ntarabibonye ariko ubu ubwo nahageze ndashimira ubuyobozi bw' umurenge wa Nyakariro watuzanye kandi ibyo twize si amasigarakicaro’’.

Ku ruhande rw' ubuyobozi bavuga ko kujyana abaturage gusura ahantu hari amateka y 'igihugu ari ingenzi. Muhoza Theogene  umunyamabanga nshingwabikorwa w 'umurenge wa Nyakariro  avuga ko  abasuye umuhora w'urugamba bahavana ubumenyi ku mateka kandi bakaba banafite inshingno zo kuyigisha abandi.

Muhoza Theogene /Es Nyakariro yifatanyije n'abaturage gusura uyu muhora

Agira ati’’Nk'ubuyobozi dufite inshingano zo gutuma abayoborwa bamenya amateka y' igihugu cyacu,twarabitangiye,ubu turabikora kandi bizakomeza kandi tujyana abantu b 'ingeri zinyuranye kugira ngo nabo bahore banabisangiza abandi’’.

Nkuko kandi bitangazwa n'ubuyobozi bw' umurenge wa Nyakariro  mu bihe bishize ibyiciro binyuranye by'abatuye uyu murenge banasuye Kagitumba Banasura Gikoba ahazwi nk'agasantimetero.

Titien Mbangukira /Rwamagana