Musanze :Abahoze muri FDLR basezerewe bavuga ko baterwaga ipfunwe n’ubuzima bubi babagamo muri Congo

Abahoze ari abasirikare mu mu mutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe iwushamikiyeho barwaniraga mu burasirazuba bwa Congo, bavuga ko kuba barabagaho ubuzima bubi butabaha n’amahirwe yo kwiga biri mu byabateraga ipfunwe ari nabyo byabateye gufata icyemezo cyo gutaha ntawe ubibahatiye.

Mar 29, 2025 - 12:31
Mar 31, 2025 - 09:42
 0
Musanze  :Abahoze muri FDLR basezerewe bavuga ko baterwaga ipfunwe n’ubuzima bubi babagamo muri Congo
Bishimiye kugaruka mu gihugu cyabo
Musanze  :Abahoze muri FDLR basezerewe bavuga ko baterwaga ipfunwe n’ubuzima bubi babagamo muri Congo
Musanze  :Abahoze muri FDLR basezerewe bavuga ko baterwaga ipfunwe n’ubuzima bubi babagamo muri Congo
Musanze  :Abahoze muri FDLR basezerewe bavuga ko baterwaga ipfunwe n’ubuzima bubi babagamo muri Congo

Ibi babitangaje mu birori byo gusoza icyiciriro cya 73 cy’amahugurwa y'abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, ibirori byabaye kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, bibera mu kigo cya Mutobo kiri mu karere ka Musanze.

Hakizimana Pierre Celestin w'imya 60 yari afite ipeti rya (Agida Chef) ubwo yari mu mutwe wa FDLR. Yatahanye n'umuryango we urimo umugore ndetse n'abana batanu.

 Avuga ko baterwaga ipfunwe no kuba mu mashyamba ya Congo, dore ko n’ingabo za Congo barwaniraga hari ubwo zabihindukaga zikabagabaho ibitero.

Ati “Oya nyine ipfunwe ryabaga rihari, none se wabona ukuntu uri mu ishyamba uri kunyagirwa, ugomba gutekereza uti ubu iyo mba ndi mu gihugu ntabwo mba ndi kunyagirwa. Wabura ibyo kurya ukavuga uti mu gihugu cyanjye ntabwo mba mburaye.”

Arakomeza ati “Cyangwa se nk’uku aba FRDC baduhindukaga bakadutera, icyo gihe ipfunwe uraritekereza ukavuga uti iyo mba ndi mu gihugu ntabwo ibi byose biba biri kuba.”

Mushimiyimana Marthe  w’imyaka 25 yinjiye muri FDLR afite imyaka 16, naho mugenzi we Cyuzuzo Olivier  yinjiye afite imyaka 19, bombi bavuga ko babagaho ubuzima bwo guhora biruka ibi byanatumye batabasha kwiga ngo biteze imbere nk’abari mu Rwanda.

Mushimiyimana ati “Iyo myaka 25 mfite yose ishize ari mu ntambara duhunga, turyama nabi, mbega aho uryamye none ntabe ari ho urara ejo,  mbega tubaho ubuzima bubi cyane pe! Twakomeje kumva amakuru hari ababyeyi bacu bari baratashye mbere baratubwira bati ibyo murimo nta kigenda, wareba n’abantu bari gupfa koko, ukabona biteye ubwoba.”

Mushimiyimana Marthe w'imyaka 25 yinjiye muri FDLR afite imyaka 16

Cyuzuzo nawe yungamo ati “Ipfunwe ntabwo ryabura, kuko ahanini nkanjye aho hantu nakuriye ntabwo nabonye amahirwe yo kwiga, iyo nageraga ahantu nsanga abo tungana cyangwa abo nduta barize numvaga binteye ipfunwe. Mu makuru nafataga bambwiraga ko umwana wakuriye i Rwanda ariga akaba ajijutse.” 


Nyirahabineza Valerie ni Perezida wa Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Yavuze ko abari muri iki cyiciro cya 73, bafite umwihariko wo kuba barizanye ku bushake, bityo bitezweho gufasha igihugu mu iterambere dore ko bahawe umwanya wo gusura bagenzi babo batashye mbere.

Yagize ati “Umwihariko wabo ni uko bizanye ku bushake bwabo, kuri aba ngaba ajya gufata umwanzuro wo gutaha yabanje kwikorera isuzuma akareba akavuga ati nataye umwanya. Aba dusezereye uyu munsi twabahaye uburenganzira barasohoka bajya kureba bamwe muri bagenzi babo bari kumwe mu mashamba basanga bariteje imbere. Nabo baragera iwabo byanze bikunze bashyire mu bikorwa amahugurwa tuba twabahaye”

Minisiteri w'ubutegetsi bw'igihugu  Dr. Patrice Mugenzi yasabye aba basezerewe kurebera kubo basanze hanze bakajya mu bikorwa by’iterambere, ndetse anasaba abaturage basanze kubakira bagafatanya kubaka ahazaza y’igihugu cyabo.

Ati “Icyo tubatumye ni ukujya kubana neza n’abo basanze, icya kabiri bagiye kubasanga bari mu bikorwa by’iterambere; ni uko bafatanya nabo muri ibyo bikorwa, bagakoresha ubumenyi bakuye aha bakajya mu makoperative, nabo bakiteza imbere nk’uko abo basanze bari mu bikorwa by’iterambere.”

Minisitiri Mugenzi yakomeje agira ati “Kubo basanze, nk’uko nabivuze, ndabasaba kubakira neza kandi bakabafasha nyuma y'uko bavuye muri iki cyiciro.”

Abagize icyiciro cya 73 ni 47 barimo 38 b’abagabo n’abagore babiri, abana 3 bari mu basirikare ,abasivile 7 barimo umugore umwe n’abagabo 6. Aba kandi bari kumwe n’abagize imiryango yabo 20.

kuri uyu munsi kandi hatangijwe icyiciro cya 74 ; aho abagera kuri 79 bagiye gutangira guhugurwa ndetse bikaba byitezwe ko bashobora kwiyongera.

Thiery Ndikumwenayo /Musanze