Ngoma: ibigo mbonezamikurire by'abana bato byatumye ababyeyi biteza imbere
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta yashimiye Akarere ka Ngoma aho abana 81% babona serivise z’Ingo mbonezamikurire, abasaba gukomeza kuzikwirakwiza aho zitaragera anasaba n’ababyeyi kujyanamo abana .

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Ngoma, umurenge wa Remera kwizihiza umunsi wahariwe Imbonezamikurire y’abana bato(ECD day) ku nsanganyamatsiko igira iti “Umwana wanjye, ishema ryanjye.''
Muri izi ngo mbonezamikurire, abana baraharererwa ariko bakanakangurwa ubwonko hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe, hatangwamo serivisi nk’imirire myiza y’umwana n’umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n’isukura, uburere bwiza, umutekano w’umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose; n’ibindi.
Bamwe mubabyeyi bo mu kagali ka Ndekwe bagaragaza ko bashima Leta yabafashije kuzana gahunda y’amarerero nkunko bivugwa na Hategekimana Evariste umugabo wahisemo gufatanya n’umugore we kwita ku bana babajyana muri ECD.
Ati “ Turashima ko abana bacu bashyiriweho amarerero kuko byatumye natwe tujya mumirimo dutuje kuko cyera wasigaga umwana mu mudugudu ukajya gukora udatekanye ariko ubu iyo tumusize mu rugo mbonezamikurire ,dukora dutuje abana bacu ntibakirwara indwara z’imirire mibi kuko twigishijwe guteka indyo yuzuye ubu twasobanukiwe no kwita ku isuku y’abana bato ’’.
Undi mubyeyi utifuje ko tugaragaza umwirondoro we nawe ati: “Turashimira ubuyobozi bwacu uburyo bicaye bakadutekerereza bityo, ababyeyi ubu turajya mu murima ugahinga wumva ko aho umwana wawe ari atuje, ari burye, ari bunywe, ari businzire akaryamishwa kandi ari buhabwe indero nziza.”
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yashimiye aho Akarere kageze, anasaba ababyeyi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire kuko zifasha mu gukangura ubwonko bw’umwana agakura neza mu bwenge.
Yagize ati “Twishimiye ko byibuze abana bagera kuri 81% muri aka Karere bagerwaho n’izo serivise, tukaba dusaba y’uko 20% y’abo bana basigaye nabo bashyirwa mu ngo mbonezamikurire .”
“Ni ukuvuga ngo nta mwana ukwiye kuba akiri mu rugo, tumaze kumenya ibyiza byaho, umwana wagiye mu rugo mbonezamikurire ntabwo agira ikibazo cy’umutekano, umwana wajyanye mu murima nta mutekano afite, umwana wajyanye ku isoko nta mutekano afite, umwana wasize mu rugo wenyine arebererwa na mukuru we nta mutekano.”
Guverinoma y’u Rwanda muri 2011 yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’abana bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana.
Kugeza ubu mu karere ka Ngoma habarurwa Ingo mbonezamikurire z’abana bato 1,082 harimo iz’icyitegererezo 8.