Kigali : Kiyovu Sport yihimuye

Nkuko byakomeje kunugwanugwa na bamwe,abakinnyi ba Kiyovu Sports bafashe icyemezo cyo kudakomeza imyitozo mu gihe biteguraga guhura na Police FC ku mukino w’umunsi wa 22 ngo kubera kutishyurwa imishahara y’amezi atatu baberewemo na Kiyovu Sport.

Mar 31, 2025 - 10:52
Apr 1, 2025 - 10:28
 0
Kigali : Kiyovu Sport yihimuye
Abakinnyi ba Kiyovu Sport mu byishimo by'insinzi

Mu gihe  iyi kipe ya Kiyovu Sport  yiteguraga  umukino ukomeye na  Police FC ku munsi wa 22 wa shampiyona, ikibazo cy’amikoro gikomeje kuyisubiza inyuma aho abakinnyi bahisemo kutitabira imyitozo yabaye kuwa Gatanu .

Nk’uko byemejwe n’amakuru yaturutse kuri Kigali Pelé Stadium, aho ikipe isanzwe ikorera imyitozo, abatoza bayobowe na Malik Wade bageze ku kibuga basanga abakinnyi batitabiriye, ahubwo bahasanga ikipe y’ingimbi y’iyi kipe yo ku Mumena.

Abakinnyi barimo  basaba kwishyurwa imishahara yabo,dore ko  bamaze amezi atatu badahembwa, mu gihe ikipe ihanganye no kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikipe ya Kiyovu Sports yahuye n’ibibazo bikomeye muri iyi shampiyona, cyane cyane nyuma yo gufatirwa ibihano n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA byanatumye  itemererwa  kwandikisha abakinnyi bashya, bitewe n’ibibazo by’abakinnyi yirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gusa umukino wagombaga kuyihuza na Police FC waje kuba Kiyovu Sport inatsinda Police Fc igitego 1-0,byatumye ibona amanota 21 ikaba ibanziriza iya nyuma aho Kiyovu Sport ari iya 15,mugihe iya 16 ari Vision FC ifite amanota 16 nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1.

Lucien Kamanzi /Kigali