Lewandowski atsinze intambara, Umutoza wa Pologne yeguye

Umutoza w’ Ikipe y’Igihugu ya Pologne, Michał Probierz, yatangaje ko yeguye nyuma yo kugirana ibibazo bikomeye n’ umukinnyi wa FC Barcelone Robert Lewandowski, ndetse biza binakurikirwa no gutsindwa na Finland ku wa Kabiri.

Jun 12, 2025 - 10:46
Jun 12, 2025 - 11:21
 0
Lewandowski atsinze intambara, Umutoza wa Pologne yeguye

Robert Lewandowski yatangaje ku mugaragaro ko atishimiye imyanzuro ya Michał Probierz, by’ umwihariko ubwo yamwamburaga igitambaro cya kapiteni w’ ikipe y’ igihugu. Uyu mukinnyi wa FC Barcelona yanze kujya mu ikipe y’ igihugu igihe cyose uwo mutoza akiri umutoza wayo. Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Kane, nibwo hemejwe ko Michał Probierz atakiri umutoza w’ Ikipe y’ Igihugu ya Pologne.

Mu itangazo ryasohowe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Pologne (PZPN), Probierz yemeje ko asezeye. Yagize ati: “Nafashe umwanzuro w’ uko mu bihe turimo, icyemezo cyiza ku nyungu z’ ikipe y’ igihugu ari uko nasezera ku mirimo yanjye. Gutoza Ikipe y’ Igihugu ya Pologne byari inzozi zanjye kuva na kera ndetse ni n’ icyubahiro gikomeye kuruta ibindi mu buzima bwanjye.”

Amakimbirane hagati ya Lewandowski na Probierz yatangiye mu ntangiriro z’ icyumweru gishize, ubwo umutoza yatangazaga ko amwambuye igitambaro cya kapiteni. Lewandowski ntiyahishe ko atabyishimiye, ndetse yabitangarije ku rubuga rwe rwa X. Nyuma y’ iminsi mike, Piotr Zieliński ukinira Inter Milan yahise agirwa kapiteni mushya.

Mu mikino 21 Probierz yatoje iyi kipe asize mu mikino 21 atsinzemo 9, anganya 5, atsindwa 7. Yanafashike ikipe y’ igihugu ya Pologne kubona itike ya EURO 2024 binyuze mu mikino ya kamarampaka (playoffs). Gusa, mu mezi atandatu ashize, ntabwo umusaruro wabaye mwiza. Itsindwa na Finland ry’ ibitego 2-1 ryabereye i Helsinki muri Finland ku wa Kabiri niryo ribaye iherezo ry’ urugendo rwe nk’ umutoza wa Pologne.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA