GASABO: Hari Icyizere ko Malariya Izatsindwa Burundu

Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gasabo baratangaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa n’ububi bwa malariya, ndetse batangiye kwihutira kwivuza badategereje kurembera mu ngo nk’uko byahoze.

Jun 13, 2025 - 16:56
Jun 13, 2025 - 16:56
 0
GASABO: Hari Icyizere ko Malariya Izatsindwa Burundu

Katano Samuel, umujyanama w’ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Kacyiru, avuga ko impinduka zigaragara mu myitwarire y’abaturage zituruka ku bukangurambaga bwakozwe.

Ati: "Mbere abaturage ntibari basobanukiwe ububi bwa malariya, bajyaga kwivuza bararembye cyane. Ariko ubu bamaze gusobanukirwa ko ari indwara mbi ishobora no guhitana ubuzima bwabo. Ubu barivuriza ku gihe kandi n’imiti bayifata neza uko bikwiye. Ibi bitwereka ko mu gihe gito tuzaba twaratsinze malariya burundu."

Mukobwajana Marie Grace, na we ari mu bajyanama b’ubuzima, ashimira inzego z’ubuzima zabaruhaye amahugurwa yabafashije gutoza abaturage.

Yagize ati: "Turashimira inzego z’ubuzima zaduhuguye, natwe tugahugura abaturage. Ubu barasobanukiwe ko nta wemerewe kurembera mu rugo. Iyo umuntu yumvise afite ibimenyetso bya malariya, ahita yihutira kujya ku mujyanama w’ubuzima umwegereye cyangwa kwa muganga. Ibi byaradufashije cyane."

Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, avuga ko akarere bashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya malariya kandi hari impinduka zigaragara.

Ati: “Twashyize imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo kurwanya malariya, ku buryo n’iyo mibare izasohoka tuzabonamo impinduka. Abaturage benshi bamaze kumenya ububi bwayo no kwivuza hakiri kare.”

Malariya ni indwara iterwa n’agakoko gakwirakwizwa n’imibu. Ibimenyetso byayo birimo guhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kuribwa umutwe, kugira iseseme no kuruka. Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara hagati y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’ubwoko bw’agakoko umuntu yandujwe.

Tuyishimire Mireille