Bugesera: Abo mu kagari ka Ramiro barishimira inyubako nshya y’aka kagari
Abaturage bo mu murenge wa Gashora mu kagari ka Ramiro ho mu karere ka Bugesera barishimira inyubako nshya y’aka kagari, bakavuga ko iya mbere yari ishaje cyane. Bashimira ubuyobozi bwabafashije kubona ibiro bishya.
Aba baturage bavuga ko mbere aka kagari kasaga nabi cyane byatumaga baterwa ipfunwe no kujya kwaka yo serivisi. Ubu ngo baterwa ishema no kukagana bitewe n’ubwiza bwako.
Munyentwari Jean d’Amour yagize ati “Mbere akagari kacu kasaga nabi ku buryo byaduteraga ipfunwe kujya kuhashaka serivisi, ariko ubu harasa neza ku buryo rwose natwe twishimira igikorwa twakoze dufatanyije n’ubuyobozi.”
Uwiragiye Alphonsine nawe yungamo ati “Nk’abaturage turishimira igikorwa cyiza nk’iki, kubona dufite akagari gasa gatya ni ishema kuri twe ndetse n’abadusura. Ubu rwose tujya kuhaka serivisi tunezerewe kuko haba hasa neza cyane.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora Umurisa Marie Claire yashimangiye ko abaturage bishimiye iyi nyubako, abasaba kugira uruhare mu kuyisigasira.
Ati “Abaturage bacu barishimye cyane ko babonye aho bajya kwaka serivise heza, ubu harimo n’icyumba bazajya bakoreramo inama ku buryo ubona ko ari ahantu hasobanutse, icyo yubasaba ni ugufata neza ibikorwa remezo nk’ibi baba bafatanyije n’ubuyobozi kubaka.”
Inyubako nshya y’akagari ka Ramiro yuzuye itwaye amafaranga asaga miriyoni makumyabiri n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (25,000,000Rwf), hiyongeraho n’uruhare rw’abaturage mu gutanga imiganda.
