Kamonyi: Abakoresha umuhanda Rugobagoba-Gacurabwenge-Mugina barasaba ko ushyirwamo kaburimbo.
Abakoresha umuhanda Rugobagoba-Gacurabwenge-Mugina mu karere ka Kamonyi barasaba ko washyirwamo kaburimbo kugira ngo birusheho koroshya ingendo kandi bikanafasha kugabanya impanuka mu muhanda.

Umuhanda Rugobagoba-Gacurabwenge-Mugina (Ifoto /Charles N.)
Abakoresha umuhanda Rugobagoba-Gacurabwenge-Mugina bavuga ko uyu ari umuhanda nyabagendwa uhuza ibice bitandukanye by’akarere ka Kamonyi ndetse n’utundi turere tw’intara y’Amajyepfo.
Kuba ari umuhanda nyabagendwa nibyo bituma abawukoresha basaba ko washyirwamo kaburimbo kugira ngo birusheho kuborohereza mu ngendo ndetse bikanoroshya ubuhahirane, usibye gufasha m’ubuhahirane bavuga ko hagiyemo kaburimbo byanafasha kugabanya impanuka.
Abaganiriye na radio Izuba biganjemo abamotari ndetse n’abatuye muri Gacurabwenge bagarutse ku kamaro k'uyu muhanda .Umwe ati:” Uyu muhanda uradutera ivumbi dukeneye kaburimbo, baduhaye kaburimbo rwose twarushaho kwishima bikomeye. Turasaba kaburimbo mu muhanda wacu, tugasaba nizo modoka ariko zo ziraboneka ariko nta kaburimbo dufitemo. Kaburimbo ijemo twajya tugenda ingendo kuri make, nk'ubu kuva hano umuntu ajya i Kigali bidutwara menshi ariko kaburimbo ijemo twajya tugenda neza nta kibazo.”
Mu gihe mugenzi we agira ati:” Uyu muhanda ugira taransiporo nyinshi cyane, dukeneye kaburimbo kugirango tubashe gukora taxi neza cyane nkuko bikwiye nyine, urabona biba bigiye hari igihe hazamo ibyondo ugasanga nyine akazi kapfuye.”
Akomeza asaba ko hakorwa ubuvugizi hagashyirwamo kaburimbo. Ati:” Ni ubuvugizi nta kindi hakajyamo kaburimbo byadufasha kandi n’ibinyabiziga byacu ntabwo byakwangirika.”
Dr. Nahayo Sylvère
Ati:” Ubundi umuhanda wa kaburimbo birumvikana ni umuhanda uhenze usaba ingengo y’imari, ariko icyo twavuga ni uko baba bakomeje kwishimira nibura n’uwo babashije kubona, hanyuma ibindi bijyanye na kaburimbo nabyo bikazaba bitekerezwaho bitewe n’ubushobozi uko buzagenda buboneka, ariko ni n’icyifuzo cyiza ibyo nabyo biba bigaragaza ko hari byinshi bamaze kugeraho bakabona bakeneye n’uwo muhanda wa kaburimbo wabageraho. Ni icyerekezo rero birumvikana ariko gisaba ko dukomeza twese gushaka ubushobozi nabo bakihangana kugira ngo itabagezeho uyu munsi bategereza ko bizabageraho mu gihe kizaza.”
Uyu muhanda wa Rugobagoba-Gacurabwenge-Mugina abawuturiye bishimira iterambere wazanye mu murenge wabo wa Gacurabwenge gusa ubu bakabona ko igihe cyari kigeze ngo nawo ushyirwemo kaburimbo kuko ufatiye runini ubuhahirane bw’imirenge ya Gacurabwenge na Mugina byo mu karere ka Kamonyi ndetse n’umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango.
Ntamwemezi Charles/Kamonyi