Haruna Ferouz yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports
Haruna Ferouz ukomoka mu gihugu cy'Uburundi, wabaye umutoza wa Vital’o y’i Bujumbura muri iki gihugu; kuri ubu yamaze kwemezwa nk'umutoza wungirije wa Rayon Sports yitegura imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.
Ikipe ya Rayon Sports nta mutoza wungirije yari ifite nyuma y’uko Umunya-Tunisia Azouz Lotfi, wazanywe n’umutoza mukuru Afahmia Lotfi, nta byangombwa byemewe yari afite.
Amakipe azakina amarushanwa ya CAF mu mwaka w’imikino wa 2025/26, asabwa kuba afite abatoza bungirije bafite Licence A y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’umaguru muri Afurika.
Ubwo Afahmia Lotfi yari yagiye mu biruhuko nyuma yo gusinyira Rayon Sports avuye muri Mukura VS, yasabwe kuzana umutoza wungirije utarengeje umushahara wa 2000$. Byarangiye abuza umutoza wungirije ufite ibyangombwa byuzuye ushobora kwemera ayo mafaranga, azana Azouz Lotfi ufite Licence B ya CAF.
Mu buryo bwatekerejwe muri Rayon Sports harimo guha Azouz amasezerano, hakagaragazwa ko yasinye muri Mutarama, mbere y’uko CAF ishyira ahagaragara amabwiriza mashya, kugira ngo azemererwe gutoza.
Iki gitekerezo nticyahurijweho na bose muri Rayon Sports, kubera gushidikanya ku bushobozi no kwanga gukora amanyanga kuko ntaho bitandukaniye n’impapuro mpimbano, bamwe bemeza ko hagomba gushakwa undi mutoza wungirije, Azouz Lotfi ntahabwe akazi.
Kuri uyu wambere mu ma saha ya nimugoroba, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangaje ko ikipe yamaze kubona umutoza wungirije ari we Haruna Ferouz; gusa ntihigeze hatangazwa igihe amasezerano ye azarangirira.
Amakuru avuga ko uyu mutoza azamara muri Rayon Sports umwaka umwe. Ni mu gihe kandi iyi kipe ntaho yigeze ivuga kuri Azouz Lotfi kuva ageze mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashimangiye ko Azouz nta kazi afite muri iyi kipe.
Lucien KAMANZI
