Ubwongereza:Tottenham Hotspur yegukanye Europa League ku nshuro yayo ya mbere
Ikipe ya Tottenham Hotspur yatsinze Manchester United igitego 1-0, ihita yegukana UEFA Europa League; kiba igikombe cya mbere itwaye mu myaka 17 ishize.
Uyu mukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, ukaba wabereye i Bilbao mu gihugu cya Espagne.
Ikipe ya Manchester United niyo yahabwaga amahirwe yo kuba yagitwara, kuko yari itaratsindwa muri iri rushanwa; ni mu gihe Tottenham na yo yari ifite umwihariko wo kuba yaratsinze Manchester inshuro eshatu zose bahuye muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Ikipe ya Tottenham Hotspur yatangiranye umukino imbaraga, aho yanyuzagamo igasatira bikomeye ariko umunyezamu ukomoka muri Cameroun André Onana na ba myugariro ba Manchester United bakabyitwaramo neza.
Umukino ugeze Ku munota wa 30, Amad Diallo nibwo yazamukanaga umupira maze ahita acenga myugariro Destiny Udogie wa Tottenham ahita ahindura umupira imbere y’izamu, Micky van de Ven awukuramo.
Umunya Brazil Richarlison nawe yazamukanye umupira mwiza, awutanga kwa Pape Matar Sarr ahita awuhindura imbere y’izamu, Brennan Johnson wa Tottenham ahita afungura amazamu ku munota wa 42, igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.
Igice cya kabiri kikimara gutangira, Manchester United yasatiriye bikomeye, biba iby’ubusa kuko kureba mu izamu rya Tottenham byabananiye.
Umukino ugeze ku munota wa 68, ikipe ya Manchester United yongeye kubura uburyo bukomeye bw’igitego, ku mupira wavuye kuri coup franc yatewe neza na Bruno Fernandes, umunyezamu Guglielmo Vicario ntiyawukomeza, Rasmus Højlund akina n’umutwe, Van de Ven awukuriramo ku murongo.
Manchester United yongeye guhusha uburyo bwiza ku munota wa 74, biturutse ku mupira Garnacho yazamukanye ariko ateye ishoti umunyezamu Vicario bari bahanganye ahita ashyira umupira muri koruneri.
Ikipe ya Tottenham ntiyongeye gukina nk’uko yakinnye mu gice cya mbere, kuko yahise ikinira inyuma, ahubwo ikajya icungana n’imipira ikipe ya Manchester United yagendaga itakaza.
Manchester United yasatiriye cyane mu minota y’inyongera biba iby’ubusa n’ubwo yahushije uburyo bubiri bukomeye.
Uyu mukino warangiye ku ntsinzi ya Tottenham Hotspur n’igitego 1-0, ihita yegukana igikombe cya UEFA Europa League cy’uyu mwaka wa 2025, ari nacyo cya mbere itwaye muri iri rushanwa.
Totthenam Hotspur yahise ibona itike yo kuzitabira UEFA Champions League mu mwaka w’imikino utaha wa 2025-2026.
Lucien KAMANZI
