Kayonza: Abafana banyuzwe n’uko Indahangarwa FC yabazaniye igikombe
Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore Indahangarwa FC yo mu karere ka Kayonza nyuma y'igihe gito gishize yegukanye igikombe mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro (Peace Cup), yashimiwe n'abakunzi bayo bo muri aka karere.
Hari abafana b'iyi kipe bavuga ko batatunguwe no kuba yaratwaye igikombe, kuko ngo bayibonagaho ubwobushobozi.
Speciose Nyiramana atuye mu murenge wa Kabarondo, avuga ko n'ubwo akunze gukurikirana amakuru y'umupira w’amaguru ku bagabo afite amakuru y'uko mu karere ka Kayonza hari n'ikipe ya Indahangarwa FC y'abagore.
Ati "Ndabizi rwose ko ikipe ihari by’umwihariko batwara igikombe narishimye cyane kuko ni ikipe iduhagarariye kandi yaduhesheje ishema turayishyigikiye rero nikomeze rwose izanatuzanire n’ibindi bikombe kandi nanjye niteguye kuba natanga umusanzu wanjye wose nkayishyigikira."
Mugenzi we Batamuriza Lydia avuga ko asanzwe akurikira umupira w’amaguru haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga aho afite amakipe afana akongeraho ko iyo bigeze ku nkuru yumvise ko ikipe ya Indahangarwa FC yatwaye igikombe ari ibyishimo kuri we.
Abisobanura agira ati "Iyi nkuru rwose yaranshimishije kuko intsinzi iraryoha byagera kuri twe tuba twumva ari ishema ku ikpe ihagarariye akarere kacu bikatunyura. Nibakomereze aho kandi turabashyigikiye kandi no mu buryo bw’amikoro no kubatera moral turi tayari."
Hagamijwe gushimira iyi kipe uburyo yitwaye, i Mukarange habereye ibirori byo kwishimira ko ikipe y’abagore y’Indahangarwa za Kabarondo yegukanye igikombe cy’amahoro, aho ku mukino wa nyuma yatsinze ikipe ya Rayon Sports y’abagore ibitego 4 kuri 2.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco mu kubashimira yanashimye impano zigaragara mu karere zinatanga umusaruro, abizeza ko nk'akarere hari icyo bagiye gukora.
Ati "I Kayonza niho hari kugaragara impano mu mupira w’amaguru w’abagore, dufite i Nyamirama, Rukara na Mukarange. Icyo nsaba ni uko tugiye guhuza izo mbaraga kugira ngo izo mpano tuzubakireho bibe ikirango cy’akarere natwe turashaka ibyo twongeramo byo kubunganira bituma ikipe ikomeza kuba iyabo ariko natwe akarere tukayibonamo cyane."
Ubusanzwe ikipe y’Indahangarwa ifite ibyiciro byinshi harimo abagabo n’abagore, yatangiye ari ikipe y’abasaza bakina byo kwishimisha no kurwanya ubusaza ku cyumweru,iza gukataza kugera ku rwego rwo kwitabira amarushanwa.
Titien MBANGUKIRA / KAYONZA
