Rwamagana: Urubyiruko rwize ubugeni rwatangiye kububyaza umusaruro
Urubyiruko rwize ubugeni mu bijyanye no gushushanya ndetse no gukora ibibumbano ubu bakaba bari kubikorera mu Karere ka Rwamagana aho banatangiye kubibyaza umusaruro impano n’ubumenyi bafite biteza imbere.
Mu kigo cy’urubyiruko cya Rwamagana kiri mu murenge wa Kigabiro urubyiruko ruri mu mikoro ngiro bamwe barashushanya ,abandi barakora ibibumbano ,bamwe muri bo barabyize mu mashuri yisumbuye ndetse ubu barabibyaza umusaruro bigisha bagenzi babo ndetse bakanakora ibyo kugurisha hirya no hino muri aka karere no hirya yako , Rukundo Akili ni umwe muri bo ati”Gushushanya byatangiye ari impano gusa naje no kubyiga imyaka itatu mu ishuri ryigisha ubugeni ku Nyundo,nyuma yaho nibwo natangiye kuza hano ntangira akazi ,icyo navuga ni uko ubu bugeni dukora turabucuruza kuko tubukuramo amafaranga afatika”
Mucunguzi Ronald nawe akora akazi ko gushushanya akaba abimazemo imyaka icyenda , avuga ko iyi mpano yamugiriye akamaro kuko ubu hari byinshi amaze kugeraho ati''Hari ababikora kubera ko byabajemo gusa ariko iyo ubishyizemo imbaraga biguha n’umugati ,urugero nkanjye byangejeje kuri byinshi byiza kuko nagiye mu marushanwa ya Youth Connect ndatsinda bampemba miliyoni eshanu mpita nguramo imashini zimfasha n’ubundi muri aka kazi kandi nazo zambyariye inyungu “
Jane Uwamwiza / Rwamagana
