Ngoma: Abacuruzi b'amatungo magufi barataka ibihombo baterwa n'uko isoko riri kure y'umugi
Abaturuka mu mirenge itandukanye mu karere ka Ngoma baje gucuruza no kugura amatungo magufi, bavuga ko kuba barashyizwe ahazwi nko mu Irebero bakuwe mu isoko rikuru rya Kibungo bari bamenyereye, byabateye igihombo bagasaba ko byasubira uko byahoze.
Ibi ngo biterwa no kuba barakuwe hafi y’isoko rikuru ry’aka karere bakajyanwa inyuma y'umujyi bituma batabona ababagurira dore ko abashaka kubagurira bavuye ahari isoko ry'akarere bibasaba gukora urugendo rurerure ndetse hakaba n'abo bisaba gutega.
Aha niho bahera basaba akarere ko kabasubiza hafi y’isoko rikuru nk'uko bivugwa na Hakorimana Eric ugira ati "Nafashe amafaranga mu itsinda ngo ndangure amatungo magufi, ariko ni ibihombo rwose kutujyana kure y’umujyi nta cyiza turikubona aha mu Irebero."
Arakomeza ati "Umucuruzi waje kugurisha ibishyimbo ashaka kwitahanira ihene cyangwa inkoko ntiyakwirirwa atega moto y’igihumbi na maganane aje kugura inkoko; turi kurangura ihene n’inkoko tukabisubizayo rwose turasaba akarere ko kadusubiza hafi y’umujyi ndetse n’isoko rikuru.
Ni ikibazo ahuriraho na Hakizimana Evaristre nawe wagize ati "Inyuma y'isoko hari umwanya hafi y’ibigega; nibahatwubakire igapangu ubundi bazajye bagirana ikibazo n'ushoye ihene azinyujije mu muhanda. Niba abayobozi bacu badusaba gukora imirimo iduteza imbere kubera iki batadusubiza aho tubona inyungu?"
Niyonagira Nathalie Umuyobozi w’akarere ka Ngoma; avuga ko n'ubwo abantu bavuga ko mu Irebezo ari kure y’umujyi atari byo; ahubwo ko iri soko ry'amatungo magufi rizafasha abaguzi kuvayo babagishije kuko hari ibagiro.
Akomeza avuga ko byagabanyije akajagari mu mujyi no mu isoko rikuru, ati "Dufite isoko mu mu mujyi, twagize Imana rwiyemezamirimo atwubakira isoko ry’amatungo magufi; ibi rero byagabanyije akajagari k'urujya n'uruza rw'amatungo mu mujyi rwagati. Ngaho inkoko mu mujyi no mu isoko ry'ibiribwa[...]!"
Arongera ati "Ndumva kuba bari mu Irebezo atari kure yabashaka kugura itungo iryo ari ryo ryose cyane ko dufite n’isoko ry'amatungo nk’inka Gituku kandi abaguzi bajyayo."
Aba bacuruzi b'amatungo magufi n'abaguzi bagaragaza kandi ko indi mbogamizi bafite ari uburyo bwo gutangamo imisoro bidakorwa neza kuko agapapuro babandikira babaca amafaranga; bagera hanze abashinzwe imisoro bakabaca andi mafaranga kuko bidakorerwa mu ikoranabuhanga.
Bagasaba ko nabyo byakosorwa; ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kugirana ibiganiro na rwiyemezamirimo kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.
UWAYEZU Mediatrice
