Kirehe: Ubukene bukabije bwatumye batabasha kwigurira ibiryamirwa

Abaturage batishoboye  bo mu murenge wa Gatore no mu yindi mirenge mu karere ka Kirehe bavuga ko kutagira matera baryamaho babiterwa n'ubukene bagasaba ko bashyirwa mu bafashwa. 

Jul 21, 2025 - 15:54
Jul 30, 2025 - 10:29
 0
Kirehe: Ubukene  bukabije bwatumye batabasha kwigurira ibiryamirwa

Ibipimo bishya byashyizwe hanze mu 2024 bugaragaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanutse aho bwavuye kuri 39.8% bugera kuri 27.4%, akarere ka Kirehe kari mu turere 5 mu gihugu turi kurwanya ubukene aho  kari ku gipimo cya  14.2%.

Mu mirenge imwe n’imwe nko mu murenge wa Gatore  haracyagaragara abaturage bafite ubukene bukabije, aho butuma batabasha kwigurira matera zo kuryamaho. 

Aba baturage bagaragaza ko no kubona ibitunga umuryango bitoroshye aho bose bahuriza ku gusaba ko bafashwa kugurirwa matera nk’uko bivugwa na AYINKAMIYE Agnes utunze abana 6 aho aterwa impungenge n'uko mu gihe kizaza abana be batazabasha kujya kwiga. 

Ati “Ntunze abana 6, kubona ibyo mbagaburira ni Mana mfasha binsaba kujya kubacira inshuro. Bintera impungenge ko mu gihe kizaza abana banjye batazabasha kujya kwiga. Ndasaba ko nahabwa ubufasha nkagurirwa iyo matera bararaho, n’iyo kubakirwa babireka ariko nkaryama heza nk’abandi.”

 Ni ikibazo ahuriyeho na mugenzi HARERIMANA Speciose nawe wagize ubumuga abutewe no kuvunika; nawe arara ku rutara hejuru akagerekaho agasambi nta matera afite.

Yagize ati “Ntaravunika nari mpfite agasambu ndakagurisha kuri ubu urabona ko mba mu kazu kameze nk’igikoni; indi nini yaraguye kuri ubu ntunzwe n’abaturanyi ndetse no kujya gusaba mu masoko. Umwana muto mpfite niwe umpfasha mu buzima bwa buri munsi.”

Arakomeza ati “Kuryama niryamira ku rutara nkagerekaho agasamb,i kuri ubu ndasaba ko nahabwa ka matera ko kuryamaho kuko nkabonye nasinzira neza nkanatekereza neza kuko nirirwa mpangayitse nkarara mpangayikishijwe n’ubuzima n’abana tubana. Mbonye uko njya ryama numva n’ibindi byaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu NZIRABATINYA Modeste yemeza ko hakiri abaturage koko bafite ubukene bukabije batabasha no kwigurira matera, akagaragaza ko kubufata n'inzego zibanze nk’umudugudu bagiye gukora ubukangurambaga kuri buri rugo  kugira ngo rushakirwe matela.

Ati "Mu by'ukuri ibarura ryakozwe n'ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda cyagaragaje ko turi mu turere turi kuzamuka mw’iterambere, ariko haracyari ikibazo cy'abaturage bacu bakennye batabasha kwigurira matera."

Arakomeza ati "Tugiye guhera ku rwego rwi’isibo dukora ibarura ryacu kugira ngo nihaboneka n'abafatanyabikorwa tuzabashe gufasha abaturage bacu kubona matera, kuko uraye neza atekereza; ndetse buriya kudafata umwanya wo gutekereza bishobora kubyarira umuntu uburwayi bwo mu mutwe."

Ubushakashatsi bwa 7 bwo mu mwaka 2024 bwakozwe  ku mibereho y'ingo n'ikigo cy'ibarurishamibare, bwerekanye ko mu karere ka Kirehe ingo 78.5% arizo zifite matera.

UWAYEZU Mediatrice