Kayonza: Hatangijwe uburyo bwo gutwara abagenzi n'imodoka zikoresha amashanyarazi
Kompanyi ya BasiGo isanzwe imenyerewe mu bucuruzi bw'imodoka niyo yashyikirije ikigo gitwara abagenzi kizwi nka Stella Express imodoka yo gutwara abagenzi yo mu bwoko bwa busi ikoresha amashanyarazi 100%. mu mwanya wa lisansi cyangwa mazutu.
Umuyobozi mukuru wa Stella Express Ndungutse Gisa Kasimu yagarutse ku mpinduka nziza zijemo ati" Icya mbere ni uko ari iterambere kuko izi busi zitwara abantu benshi kurusha izo twari dufite kuko iyi itwara abantu 44,ikindi izi busi ntabwo zisohora imyuka yangiza ikirere kuko izi ni amashanyarazi, iyi ni intangiriro ariko turifuza kuzagenda tuzongeramo zikaba nyinshi"
Ku ruhande rw'abagenzi nabo basobanuriwe imiterere y'izi modoka ndetse n'imikoreshereze yazo. Uyu ni Mbabazi Abel yagize ati" Izi modoka ni nziza zifite iterambere ,abagenzi bose bafite aho bazajya bicara kandi n'ufite akazigo azajya abona aho azajya agatereka"
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BasiGo Mbanda Eugene yagarutse ku ntego yatumye batanga izi modoka kuri ( ajansi ) zitwara abantu ati" Ajansi ya Stella Kayonza-Kigali irakora cyane ndetse hari ni ubwo babura izitwara abantu ubu rero bagiye kujya batwara abantu benshi"
Yongeye ho kandi ko izi modoka zidasobora imyuka yangiza ikorere kuko ari amashanyarazi kandi bakaba bari no gutekereza uburyo zajya zishyirwa ku muriro hafi ya gare.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu iterambere ati" Ndabonamo ibintu bibiri by'ingenzi,icya mbere ni uko izi modoka zitwara abantu benshi icyarimwe,icya kabiri ni uko zizafasha no muri gahunda ya Leta yo guhangana n'imyuka yangiza ikirere, ikindi ni uko yorohereza n'abantu bafite ubumuga"
Ikigo cya BasiGo gifite intego y'uko mu myaka ibiri kizaba kimaze gutanga imodoka magana abiri zikoresha amashanyarazi mu gihugu hose.
Jane Uwamwiza /Kayonza
