Gakenke: Barishimira ko babyaje umusaruro inkunga bahawe

Bamwe mu batuye mu karere ka Gakenke bahawe amafaranga yo ku kwivana mu bukene, bashima Leta y’Ubumwe yabafashije kubaha aya mafaranga, ubu bakaba barayabyaje umusaruro ku buryo hari n'abafite ibikorwa bikabakaba muri za miliyoni.

Mar 24, 2025 - 13:10
Mar 26, 2025 - 10:46
 0
Gakenke:  Barishimira ko babyaje umusaruro inkunga bahawe
Yateye imbere kubera inkunga yahawe

Aba baturage baganiriye na Izuba Radio/TV bavuga ko aya mafaranga bahawe bize imishinga ibyara inyungu bayabyaza umusaruro , ubu bakaba baratangiye gukirigita ifaranga ku buryo banateganya gukomeza kwagura ibyo bakora.

Ntirivamunda  Jean Berchmas utuye mu kagari ka Taba, mu murenge wa Gashenyi avuga ko yahawe ibihumbi mirongo itanu mu mafaranga y'u Rwanda  akaba yarayabyaje umusaruro aho akora ubuhinzi bw’inanasi ,ubu bukaba bumaze kumugeza ku iterambere rifatika. Ashima Leta y’ubumwe yamufashishe kwikura mu bukene.

Yagize ati” Ni ukuri Leta yacu ni umubyeyi. Ibi bihumbi mirongo itanu nkibibona, nahise ntekereza guhinga inanasi, nahereye ku butaka buto nari mfite, umusaruro wa mbere watumye nagura ubutaka, ubu ngeze ku rwego rw’amahegitari. Mfite abakozi nkoresha, mbese ubu mfite ibikorwa wabarira muma miliyoni.”

Uyu muturage akomeza avuga ko yanatanze akazi ku baturage batuye muri Taba.

Ati:” Ntibyagarukiye aho kuko uko nakomeje kugenda mpinga inanasi ku buso bunini nagiye mpa n’akazi abaturage bahano arinako banyigiraho, ubu hari abankorera ariko bakanahinga inanasi zabo.”

Havugimana  Fabien, nawe ni umuturage utuye mu murenge wa Karambo mu karere ka Gakenke.

Nawe ashima ko yafashijwe kubona ayamafaranga ibihumbi  akayashora mu bucuruzi bwa butiki, ubu akaba amaze gukuramo moto ndetse n’isambu.

Ati:”Njyewe nk'umuntu ukiri muto, nafashijwe kubona aya mafaranga kuko ntari nishoboye, aho nahereye ku bucuruzi buto natangira butiki ntoya, none murabona ko imaze kuba nini ntiwakeka ko nahereye ku bihumbi mirongo itanu''.

Akomeza agira ati ''Ubu mfatanya na madamu wanjye, aho nawe aba yagiye ku isambu twaguze mu mafaranga twungutse muri butiki, ubu urumva ko tumaze kugera ku rwego rushimishije kuko ubu urabona ko mfite n’amatungo  kandi nayo anyinjiriza amafaranga.”

Mukandayisenga  Vestine umuyobozi w’akarere ka Gakenke avuga ko aya mafaranga atangwa kugira ngo agire aho akura umuturage naho amugeza.

Ati:”Iyi gahunda yo kwivana mu bukene ubona ko abaturage bayigizemo uruhare kuko dusinyana nabo amasezerano bakatwemerera ko bagiye kwivana mu bukene. Nk'ubuyobozi icyo dukora rero ni ukubahuza n’amahirwe, hari igihe umufatanyabikorwa ashobora gutanga amatungo akanabigisha uko yabakura mu bukene, hari abakora kandi muri gahunda ya VUP, abakora imishinga iciriritse, hari n’amafaranga dutanga binyuze muri gahunda ya VUP agatangwa nk'inguzanyo akazishyurwa mu myaka ibiri ku nyungu ya abiri ku ijana. Aya ni  amafaranga igihugu cyacu cyatanze kugirango abaturage bave mu bukene.”

Muri aka karere ka Gakenke hari n'abandi baturage bafashwa muri gahunda ya VUP aho ibakura mu bukene, ikindi bakaba bashima uburyo Leta itanga amahirwe ku baturage b'amikoro macye, bakaba bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bahabwa.

Yanditswe na Abdulahaman Nyirimana /Gakenke