Kayonza: Abatuye mu murenge wa Murundi bavuga imyato isoko bubakiwe

Abatuye  Umurenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba barubakiwe isoko ari igikorwa cy’iterambere kandi bagomba kukibyaza umusaruro.

Jun 7, 2025 - 22:23
Jun 8, 2025 - 17:15
 0
Kayonza: Abatuye mu murenge wa Murundi bavuga imyato isoko bubakiwe

Bavuga ibi mu gihe bari  basanzwe bakorera mu isoko rito rya Buhabwa aho byabagoraga kuricururizamo bitewe n’ingano yaryo ndetse hakaba hari n’ubwo banyagirwaga.

Abaricururizamo baribonamo igisubizo kuko ngo hari ibicuruzwa bitaribonekagamo; bigatuma ababishaka bajya mu yandi masoko, bitandukanye n’uko biri ubu.

Mbabazi Rose  ati “Iri soko ritaruzura cyari ikibazo gikomeye, twacururizaga ku zuba rikatuzengereza noneho imvura yaba yaguye ikatunyagira, ikanyagira ibicuruzwa byacu bikangirika. Ubu rwose izo mbogamizi zarakemutse kuva aho ubuyobozi butwubakiye iri soko rya hano iwacu Buhabwa.”

Musoni Adolphe ni umwe mubahahira muri iri soko, nk’umuguzi  ashimangira ko yashimishijwe no kuba iri isoko ryarubatswe.

Ati “Ni isoko ryubatswe turikeneye kuko twajyaga tuza kugura  ibintu tugasanga abacuruzi bananiwe kubera izuba, ariko ubu ni byiza cyane rirubakiye.”

Yongeraho  ati  “Isoko rero si iry’abacuruzi ni iryacu twese abarikenera, kandi ridufitiye akamaro kuko isoko nk’iri ni no kutugezaho ibikorwa remezo byiza”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco atangaza ko  iri soko ryubatswe muri gahunda  yo gukomeza kugeza ku baturage ibikorwa remezo kuko bibafasha kuzamura ubukungu bwabo.

Ati: “Tuzakomeza kugeza ku baturage ibikorwa remezo kuko iyo bihawe abaturage bibahindurira  ubuzima. Tukaba tunabasaba kubifataneza ntibyangirike kuko biba byatwaye ingengo y’imari.”

Isoko rya Buhabwa riri mu murenge wa Murundi ryuzuye ritwaye miliyoni mirongo itandatu n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Rifite aho gucururiza ndetse n’abaricururizamo bakagira  aho kubika ibicuruzwa byabo.

Titien MBANGUKIRA/ KAYONZA

Files