Rwamagana: Imbamutima z'abakoze ku muhanda wa Nyagasenyi bari baratinze kwishyurwa
Abakora imirimo inyuranye ku muhanda uca ahitwa Nyagasenyi muri Rwamagana, bavuga ko ubu akanayamuneza ari kose nyuma y’igihe cyari gishize badahemberwa ku gihe; ariko ubu bakaba barishyuwe kandi bakomeje imirimo bashishikaye.
Bavuga ko kuba harabayeho gutinda kubahemba hari byinshi byadindiraga mu mibereho yabo ari naho bahera bashimangira ko kuba bishyuwe bigiye kubafasha gukomeza kugira imibereho myiza.
Mu bahawe amafaranga harimo n’abaturuka mu mirenge ya kure nka Mwulire. Aba ngo bagorwaga no gutega baza muri aka kazi bitewe no kubura amikoro.
Umwe muri bo ati “Byaratugoraga pe! Twanageze aho dushaka kubireka ariko ubu kuko twahembwe turanezerewe, turashima abadukoresha ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bwadukurikiraniye ikibazo kugeza duhawe amafaranga twakoreye.”
Mugenzi we na we avuga ko hari aho yari yarafashe ibintu ariko ubu nta kibazo afite, bitewe n’uko yishyuwe.
Umuhanda unyura ahitwa Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana abawuturiye bashima iri terambere barimo kwegerezwa kuko mbere ngo utarakorwa byabagiragaho ingaruka.
Yanasabye kandi aba bahawe akazi ko amafaranga bahembwa yababera inzira yo kwiteza imbere mu mibereho yabo.
Uyu muhanda wa kaburimbo uri kubakwa mu kagari ka Nyagasenyi umurenge wa Kigabiro, uraturuka ahitwa kuri Demaraje mu nsi ya gare ya Rwamagana ugahinguka ku kigega kuri st Aloys Rwamagana ku muhanda Kigali-Rwamagana.
Titien MBANGUKIRA/ RWAMAGANA
