Kayonza :Umuhanda werekeza kuri kaminuza ya Rukara ubangamiye abagenzi
Abatuye ahitwa Videwo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza nk’agace kegereye kaminuza ya Rukara yigisha uburezi barasaba ko umuhanda uhagana uturuka I Kayonza washyirwamo kaburimbo. Ibi byakoroshya ingendo zabajyayo ndetse n’abahafite ibikorwa bikarushaho kugira agaciro.

Umuhanda uzwi nka FAWE-VIDEWO ni umuhanda w’ibitaka wangiritse cyane urimo imikuku ,ushamikiye kuwa kaburimbo uturuka I Kayonza werekeza i Gahini ku bitaro.Ni umuhanda unyurwamo ahanini n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’ uburezi ya Rukara ndetse n’abagenzi baba bagiye ahitwa Videwo.Kubera iyangirika ry’uyu muhanda urimo imikuku abahaturiye basaba ko wakorwa bikoroshya ingendo ndetse n’abahafite ibikorwa birimo iby’ubucuruzi n’ibikorwa remezo byarushaho kugira agaciro mu gihe uyu muhanda waba ukozwe.
Nyirarukundo Jeanine ni umubyeyi waganiriye na RadioTeleviziyo Izuba avuga ko kaminuza ya Rukara kuva ihageze hahindutse agace rwose ubona ko gakeye kandi n’umubare w 'abahagenda wariyongereye.
Agira ati’’Uyu muhanda birakenewe ko ushyirwamo kaburimbo kuko ukenerwa n' abantu benshi b’ ingeri zinyuranye biganjemo abanyeshuri’’.
Nyemazi John Bosco umuyobozi w'akarere ka Kayonza mu guha icyizere abatuye muri aka gace avuga ko uyu muhanda FAWE-VIDEWO mu murenge wa Gahini uri mu mihanda iteganyijwe gukorwa mu gihe haba habonetse ingengo yimari.
Agira ati’’Umuhanda uva munsi ya FAWE uzamuka ahitwa Videwo ugana kuri kaminuza ya Rukara no mu bice bihegereye turabizi ni umuhanda w'ingenzi cyane mu mihanda iteganyijwe gukorwa urimo kandi ntibizatinda’’.
Abatuye muri uyu murenge wa Gahini barasaba ko uyu muhanda wa FAWE-VIDEWO washyirwamo kaburimbo mu gihe hari n'abandi baturage bo mu bice binyuranye by'umujyi wa Kayonza nkahitwa Gasogororo,Munazi,Kabungo no badasiba gusaba ubuyobozi bw'akarere ko bahabwa imihanda ya kaburimbo kuko mu bihe byimvura bagorwa nuko haba hari ibyondo.