Kayonza :Babangamiwe no kutagira amashanyarazi afite ingufu
Hari abaturage bo mu kagari ka Rukara umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza basaba ko umuriro bafite wakongererwa ingufu biarushaho kubafasha mu bikorwa byabo
Aba baturage bavuga ko bamaze igihe bahawe umuriro w' amashanyarazi barabyishimira cyane kuko byabakuye mu icuraburindi ariko bakavuga ko hari ubwo ugaragara nkaho ari muke udafite ingufu zituma bawubyaza umusaruro ariyo mpamvu bavuga ko hakenewe ko wakongerwa bagahabwa uwa Tirifaze .
Jean Claude Nshimiyimana agira ati “Abatuye Rukara turashima ko twahawe amashanyarazi ndetse amaze n' igihe nta nakunda kubura cyane ariko ikibazo nuko adafite ingufu nyinshi,nkubu ufite icyuma gishya ntiwayakoresha, kandi hari ababa bashobora kuba bakigura,dukeneye rero ko umuriro wakongerwa tugahabwa ufite imbaraga zisumbuyeho.”
Ubwo Radio Televiziyo Izuba yavugana ku murongo wa Telefoni na Bwana Igoma Steveen umuyobozi wa REG ishami rya Kayonza yatangaje ko bafite gahunda ya vuba yo kongerera uyu muriro ingufu bigafasha abaturage.
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kayonza buheruka kubwira Radio Televiziyo Izuba ko hari umushinga mugari wo gukomeza kugeza ku baturage amashanyarazi
Nyemazi John Bosco ati’’Dufite umushinga dufatanyijemo na REG uzaha ingo ibihumbi 25 amashanyarazi, mu gihe izi ngo zose zaba zigezweho n’amashanyarazi nta muturage waba asigaye adafite amashanyarazi.”
Mu Karere ka Kayonza muri rusange abaturage bakoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari ndetse n’aboneka ku bundi buryo harimo nk’imirasire y’izuba .Intego ikaba ari uko buri muturage wese azagerwaho n'amashanyarazi ku kigero cy'ijana ku ijana .
Mbangukira Titien /Kayonza