Rwamagana : Urubyiruko rwatimyutse inkunga y’imishinga rurayivuga imyato
Mu bice binyuranye mu karere ka Rwamagana hakunze kumvikana abiganjemo urubyiruko bavuga ko bahuraga n’amananiza mu kubona umwishingizi ngo bahabwe amafaranga ku mishinga baba bateguye ngo ibafashe guhindura ubuzima.Mu biganiro byagiye bibaho nubu bigikomeje,Ikigega gishinzwe gutanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse BDF cyavuguruye politiki ku buryo cyorohereza ababa bakoze imishinga.Urubyiruko rwatinyutse rugashishikarira gushaka amakuru rugakora imishinga ruvuga imyato icyo rwayabyaje.
MUNYANEZA Isaac uretse kuba akuriye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rwamagana avuga ko ari umwe mu babanje kugorwa no gukorana na BDF ariko ubu hakaba hari impinduka
Agira ati’’Nanjye mu ntangiriro byabanje kungora cyane gukorana n 'iki kigo gifite umwihariko wo kwishingira urubyiruko ku ngwate ariko nyuma byaje gukunda ubu mfite ibikorwa bishimishije haba kuri jye ndetse nabo nahaye akazi’’.
Yongeraho ati’’Jye nigeze gusaba amafaranga muri imwe muri Banki nari mfite ingwate y 'agaciro ka miliyoni mirongo itatu n 'icyenda ariko bagabanya hakurikijwe imiterere y' umushinga wanjye bagasanga nkwiriye guhabwa miliyoni makumyabiri n 'enye kandi icyo gihe nashakaga miliyoni mirongo itatu kubera isoko nari mfite ryo gutwara ibintu hanze icyo gihe amafaranga ndayabura ariko nyuma twaje kugirana ibiganiro barayampa kandi BDF yabigizemo uruhare kubera ko ya ngwate nari mfite ntacyahindutseho’’.
Abakuriye urubyiruko mu ntara y 'iburasirazuba bavuga ko babizi ko urubyiruko rukeneye ubukangurambaga ngo bamenye ko habayeho ivugururwa rya politiki ubu irushaho kuborohereza kubona umwishingizi.
Umuyobozi mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka atangaza ko batangiye gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’ ingwate zinyuzwa mu bigo by ‘imari.
Agira ati’’Turabizi ibyagoraga urubyiruko ku bijyanye n' ingwate ubu politiki iriho ni uko rufashwa aya mahirwe aba ahari akarugeraho kandi turabikangurira urubyiruko rw' ingeri zose’’.
Ku bagore,urubyiruko n’abafite ubumuga ukoze umushinga ukagezwa mu kigo cy’imari asabwa kuba afite amafaranga angana na makumyabiri na gatanu ku ijana naho BFD ikamubera umwishingizi ku rwego rwa 75 ku ijana .
Mbangukira Titien /Rwamagana