Kayonza :Abatuye i Karambi kuhira babyumva mu makuru
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza kongera no kwegereza abaturage ibikorwa byo kuhira kuko bituma aho bikorerwa umusaruro wiyongera kuko aho biri baba bahinga igihe cyose no mu gihe cy’izuba ,hari abaturage bo mu kagari ka Karambi mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko birengagijwe bagasaba ko gahunda yo kuhira nabo yabageraho ntibakomeze kuyumva ahandi .

Abatuye muri aka kagari bavuga ko nk’ agace kajya kazahazwa n’izuba basaba ubuyobozi ko nabo bagezwaho ibikorwa byo kuhira kuko banavuga ko ibiyaga byakwifashishwa muri iki gikorwa bitari kure yabo.Aha batanga urugero rw ’kiyaga cya Kibare bavuga ko kibafitiye akamaro bagasanga no mu kuhira cyabafasha cyane.
Nizeyimana Zacharie ni umucuruzi mu gasantere ka Karambi ariko anabifatanya n’ ibikorwa by ’ubuhinzi ,agira ati’’Ibikorwa byo kuhira rwose ntawutabyishimira bitugezeho kuko abo byagezeho bahinga igihe cyose kuko izuba ntiribazahaza ,urumva basarura igihe cyose kandi umusaruro wabo uba ari mwinshi kuko imyaka yabo ntiyuma.Natwe rero inaha rwose ibikorwa byo kuhira bitugezeho byaduha umusaruro cyane’’.
Ni igitekerezo ahuriyeho n’abandi batuye muri aka kagari dore ko abenshi bahari bakora ubuhinzi.
Nshimiyimana Daniel agira ati ’’ Eeeeh ahantu huhirwa hatanga umusaruro mwinshi natwe rwose ubuyobozi bwacu bwatekereje kuri gahunda yo kuhira nibayitugezeho turayikeneye cyane kuko bituma twajya duhinga tukanahora dusarura ariko dukirigita ifaranga’.’
Nyemazi John Bosco umuyobozi w’aka karere aha icyizere abaturage bo mu kagari ka Karambi mu murenge wa Ndego ko nabo ibikorwa byo kuhira bigomba kubageraho nkuko bikorerwa mu bindi bice by’uyu murege ukunze kuzahazwa n’izuba.Agira ati’’Ndizeza abatuye muri ako gace rwose ko nabo bagomba kugerwaho n’ibikorwa byo kuhira bikabafasha kujya bahinga ibihe byose kuko hari imishinga ikorera mu karere yiyemeje kugira uruhare muri ibi bikorwa byo kuhira kandi aho bikorerwa ubona ko bitanga umusaruro mwiza cyane’’
Titien Mbangukira /Kayonza