Muhanga: Kawa ya Shori yatumye abahinzi bazamura iterambere ryabo

Abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative Abateraninkunga ba Shori mu karere ka Muhanga, barishimira iterambere bagezeho binyuze mu buhinzi bwa kawa, aho umusaruro wabo woherezwa ku isoko mpuzamahanga wabafashije kwiteza imbere. Ubuyobozi bw’iyi koperative butangaza ko muri buri gihembwe mu mwaka bashoboye kohereza hanze umusaruro wa kawa ungana na toni magana atandatu mirongo inani.

Mar 12, 2025 - 18:03
Mar 13, 2025 - 15:57
 0
Muhanga: Kawa ya Shori yatumye abahinzi bazamura iterambere ryabo
Kawa yabateje imbere (Ifoto /Regina G.)

Ubuyobozi bw’iyi koperative butangaza ko muri buri gihembwe mu mwaka bashoboye kohereza hanze umusaruro wa kawa ituganyije neza ( Green Coffee) ungana na toni zirenga ibihumbi mirongo irindwi n’esheshatu

Mukakarangwa Martha, umuyobozi wa koperative, avuga ko iterambere ry’aba bahinzi rishingiye ku mikoranire myiza ndetse no gukoresha uburyo bugezweho mu gutunganya kawa.

Yagize ati: "Abahinzi bacu basigaye basobanukiwe neza ubwiza n’uburyohe bw’ikawa yabo, cyane ko ubu dufite imashini kabuhariwe zitunganya kawa ku rwego rwo hejuru."

Iyi koperative ifite abanyamuryango 528, bahinga kawa mu buryo bwa kijyambere kandi bwifashisha ikoranabuhanga. Abanyamuryango bemeza ko ubu buhinzi bwabafashije kwikura mu bukene no guteza imbere imibereho yabo.

Renzaho Joas, ni umukozi wa Koperative (agronome), avuga ko guhinga kawa byahinduye ubuzima bwe.

Yagize ati: "Mbere nabonaga kubona amafaranga bigoye, ariko ubu nshobora kwishyurira abana banjye amashuri meza kandi nkagira ayo nkoresha mu buzima bwa buri munsi."

Ku ruhande rwa Umutonimana Elizabeth, umukozi mu ruganda rukorana n’abahinzi, ashimira gahunda nziza uru ruganda rufite, harimo Gira Amata Munyamuryango, igamije gufasha abanyamuryango korozanya inka. 

Yagize ati: "Ubu buri munyamuryango afite amahirwe yo kubona amata kuko tworoza inka abahinzi bacu. Jyewe ubwanjye mbasha gutunga umuryango wanjye neza kubera umushahara mpawe n’uru ruganda."

Aimable Nshimiye, umucungamutungo wa koperative, asobanura ko bakorana n’abahinzi umunsi ku wundi kugira ngo babafashe guhinga mu buryo bwa kijyambere, bikaba byaratumye bongera umusaruro.

Yagize ati: "Dufasha abahinzi bacu uko bishoboka kose, tukabaha amahugurwa n’ubumenyi bushya ku buryo bwo guhinga no gutunganya kawa. Ibi byatumye umusaruro wacu wiyongera, aho kuri ubu tugeze kuri toni 680."

Iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 20O8 ifite abanyamuryango 30 gusa, ariko kuri ubu imaze kugera kuri 528, bahinga kawa ku buso bungana na hegitari 427. Amafaranga binjiza nyuma yo kugurisha umusaruro wabo ku isoko mpuzamahanga abarirwa hagati y'amadorali ya Amerika ibihumbi magana arindwi n'ibihumbi magana acyenda . 

Gacinya Regina / Muhanga