Rwamagana : ''Ntawukwiriye guhinga mu kajagari ''Mayor Mbonyumuvunyi

 Abahinga mu gishanga cya  Nyirabidibiri  giherereye mu karere ka Rwamagana baravuga ko guhinga bakoresheje ifumbire yimborera ivanze n'imvaruganda aribyo bitezeho ko umusaruro wabo uziyongera banabihuza no guhora buhira mu bihe by' izuba.Ibi babigaragaje ubwo muri aka karere hatangizwaga igihembwe cy' ihinga B 2025 tariki ya 4 Werurwe  2025 ,aho ubuyobozi bw'akarere bwabibukije gukoresha neza iki gishanga ngo kibyazwe umusaruro kandi bakirinda guhinga mu kajagari.

Mar 4, 2025 - 17:47
Mar 4, 2025 - 18:46
 0
Rwamagana : ''Ntawukwiriye guhinga mu kajagari ''Mayor Mbonyumuvunyi
HAbitabiriye gutangiza igihembwe cy'ihinga mu murima (Ifoto /Internet)

Mu  gutangiza igihembwe cy'ihinga mu karere ka Rwamagana  mu gishanga cya Nyirabidibiri gihuriweho n'imirenge ya Mwulire ,Gahengeri  ,Nzige na Rubona , abayobozi bifatanyije n'abaturage bo muri iyi mirenge mu muganda aho bateye imbuto y'ibishyimbo ahatangiwe isomo ryo gutera imyaka bazirikana ku gukoresha ifumbire.Abahinga muri iki gishanga bavuga ko bumva akamaro ko gukoresha ifumbire no kudahinga mu kajagari.

Asingizwe  utuye mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Nzige  ahinga mu gishanga cya Nyirabidibiri  avuga ko bagenda basobanukirwa n'akamaro ko kudahinga mu kajagari.

Agira ati’'Kubera ko twakuze tubona iki gishanga harahingwagamo amateke,ibijumba n'ibindi ntabwo byatangaga umusaruro pe, ariko aho gitunganyirijwe ubu natwe ibyo batubwira ko kitahingwa mu kajagari tubibonamo umusaruro’’

NZamurambaho  Jean Marie Vianney ni umusaza uri mu kigero cy 'imyaka isaga 65 avuga ko nk'umuntu mukuru bidakwiriye ko ibishanga byahingwa mu kajagari.

Ati’’Guhinga imyaka y' uruvangitirane mu bishanga ubu ntabwo bikwiriye kuko kera nta musaruro byaduhaga ni ubwo twibeshyaga ko dusarura ariko wasangaga utugori twezaga twabaga ari duto ariko kuva igishanga gitunganyijwe tukanahabwa umurongo wo kudahinga mu kajagari ubu bimeze neza umusaruro wariyongereye’’.

 Umuyobozi w 'akarere ka Rwamagana Radjab  Mbonyumuvunyi  asaba aba bahinzi    gukoresha neza ibishanga banirinda ku bihinga mu buryo bw'akajagari

Agita ati’’Tumaze iminsi tubikangurira abaturage tunabigarukaho kenshi mu nteko z'abaturage ntidushaka ko haboneka abahinga mu buryo bw' akajagari kuko gucucika ibihingwa mu bishanga  nkuko cyera byanakorwaga mu kajagari atari byo bitanga umusaruro.Turasaba abakoresha ibishanga gukoresha neza ifumbire bakitabira uburyo bwo kuhira kandi ntibahinge mu kajagari’’.

Mu gihembwe cy 'ihinga  2025 B,mu karere ka Rwamagana hazahingwa ku buso huhuje bungana na ha 470 z'ibigori,ha 16,500 z'ibishyimbo,ha 40 za soya na ha 90 z'imyumbati.Mu gihembwe cy' ihinga giheruka 2025A ku buso buhuje habonetse umusaruro wa toni ibihumbi mirongo itatu na bine z' ibigori,toni ibihumbi cumi na bitanu magana arindwi z' ibishyimbo,toni ibihumbi bibiri magana atanu z' umuceri naho igihingwa cya soya bejeje toni magana ane na cumi n'eshanu.

Mbangukira Titien /Rwamagana