Muhanga: Mujawayezu solange yiteje imbere abikesha ubworozi bw’ingurube
Mujawayezu Marie Solange ni umugore ukora ubworozi bw’ingurube atuye mu murenge wa Shyogwe mu kagari ka Kinini mu mudugudu wa Musezero mu karere ka Muhanga avuga ko ataratangira ubu bworozi ubuzima butari bworoshye , gusa kuri ubu bwamugejeje kuri byinshi ndetse anatanga akazi ku rubyiruko.

Mujawayezu Marie Solange avuga ko ataratangira gukora ubu bworozi bw'ingurube imibereho ye itari imeze neza .
Ati”Ntaratangira ubu bworozi ubuzima bwari bukomeye ariko ubu mbasha kwishyurira abana ishuri, ubwisungane mu kwivuza, ndetse ubu nahaye akazi urubyiruko rumfasha mu bworozi bwanjye korora bimaze kungeza kuri byinshi rwose”.
Urubyiruko yahaye akazi muri ubu bworozi, ruvuga ko kamaze kubageza ku iterambere ririmo kuba bashobora kubaka inzu ndetse nabo mu gihe kiri imbere bazatera intambwe bagane ubu bworozi .
Dufitimana Elisa ni umwe mubo yahaye akazi yagize ati” Ubu nanjye mfite akazi kamfasha gukemura ibibazo byanjye ndetse ubu ndateganya kubaka mu minsi iri imbere ibyo byose mbikesha aka kazi nkora ko korora ingurube”.
Karangwa Leonidas nawe avuga ko aka kazi kamaze kumugeza kuri byinshi ati” Ubu maze kugera kuri byinshi mbikesha aka kazi nkora umunsi ku wundi kuko ubu ndateganya ko mu minsi mike ndi bube ntangiye kwikorera kuko uretse kuba ari akazi nkora maze kuhigira byinshi bizamfasha korora ingurube zanjye kangiriye umumaro”.
Terimbere Innocent ni perezida w'ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'akarere ka Muhanga mu iterambere ( DJAF) asaba aba borozi gukora cyane kugira ngo uko igihugu gitera imbere nabo iterambere ribageraho .
Ati” Aba borozi turabasaba gukora cyane kuko bafite amahirwe yo kuba bafite ubuyobozi bwiza bwiteguye kubafasha ikindi kandi tubasaba kujyana n’umuvuduko w’iterambere igihugu cyacu kiriho kuko iterambere ry’igihugu rigomba kugerwaho ariko n’umuturage abigizemo uruhare”.
Mujawayezu amaze imyaka itanu akora ubworozi bw’ingurube, avuga ko yatangiye afite ingurube imwe kuri ubu amaze kugira ingurube zisaga 80, zifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni makumyabiri mu mafaranga y'u Rwanda .
Tuyishimire Mireille/Muhanga